Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abamotari 8 bashinjwa kwihindurira ibirango bya moto

7,198
Abamotari 8 batawe muri yombi  bakurikiranweh

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira Polisi yerekanye Moto 8 ndetse n’abamotari bazo, Izi moto zari zarahinduwe ku buryo bitakoroha kumenya imibare igize ibirango byazo (Pulake) mu gihe hari amakosa cyangwa ibyaha zikoze. Ubusanzwe ibirango bya Moto (Plate number) inyuguti n’imibare biba byandikishije ibara ry’umutuku byanditse ku buso bw’ibara ry’umuhondo.

Ni mu gihe izi moto zafashwe ba nyirazo bari barakoresheje uburyo bwose ku buryo utabona izo nyuguti n’imibare. Hari abari barasize ibara ry’umuhondo ku buso bwose bwanditseho ibiranga ikinyabiziga ku buryo bitagaragara, abandi bari barahinnye ahanditse ibirango, hari n’abashyiraho utwuma duhisha ibirango bya Moto.

Ubwo herekanwaga ziriya moto 8 n’abazitwara, hari umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel. Yemeje ko bariya bamotari bafashwe bari baragerageje guhisha ibirango bya moto batwara. Nawe yemeza ko ibyo bakoze bigoye kubona ibirango by’ikinyabiziga bityo bakaba bashobora gukora ibyaha ntibamenyekane.

Yagize ati “Bariya bantu bari mu byiciro bitandukanye, hari abasize irangi ry’umuhondo ahantu hose handitse imibare n’inyuguti, hari abashyira akantu k’akuma gahisha pulake, hari abagonda icyapa cyanditseho pulake hari n’abasigaho urwondo. Ibi byose bituma abapolisi na za kamera batabasha kumenya ibirango by’ikinyabiziga (Moto) iyo bakoze amakosa yo mu muhanda cyangwa bakoze ibindi byaha.”

Ngarambe Daniel yakomeje avuga ko iyo myifatire ihesha isura mbi umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto ndetse hakaba hari n’ababyifashisha mu byaha by’ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati “Umuntu ukora biriya ntiwamenya impamvu aba yabikoze, gusa ikigaragara ni uko iyo bakoze ibyaha bitoroha kumenya ikinyabiziga. Tugiye kunyura mu mashyirahamwe yose y’abamotari tureba abakoze biriya babihindure kuko nta muntu wemerewe kugira icyo yongera kuri pulake aba yarahawe na Leta.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko moto 4 muri moto 8 zafashwe hari hashize umwaka urenga zishakishwa kubera amakosa yo mu muhanda ndetse n’ibindi byaha zakoreshejwe.

Yagize ati “Twari twarakiriye ibirego bya za moto zagiye zikoreshwa mu byaha ariko kuzimenya bikagorana kubera kuriya bahisha pulake. Bamwe bagiye bashyira ibintu ahanditse pulake cyangwa bakagonda kariya kapa kanditseho pulake k’uburyo nta muntu washobora kubona ibirango bya moto. Ibyo byose hari ababikoraga ku bushake kugira ngo bizaborohere gukora ibyaha kuko ari kamera ndetse n’amaso y’umuntu ntabasha kubibona.”

CP Kabera yavuze ko ibikorwa byo gushakisha bene ibyo binyabiziga bikomeje kandi bitareba za moto gusa ko ahubwo hari n’imodoka byagaragayeho.

Yagize ati “Ibirango by’ibinyabiziga bigomba kuba bimeze nk’uko byatanzwe na Leta. Iyo ushyize ikintu icyo aricyo cyose kuri pulake cyangwa ukayigonda bituma utabasha kuyibona, ababikoze bamenye ko bazafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama umuntu wese uzi ko afite ikinyabiziga cyahinduwe pulake akwiye kujya gushaka ibindi bigaragara neza.

Comments are closed.