Kenya: Abadepite bari mu marushanwa yo kubyina indirimbo ya “Jerusalem”

8,483
Kwibuka30

Abagize Nteko ishinga amategeko ya Kenya, Umutwe w’Abadepite, bari mu marushanwa yo kureba bake bahiga abandi kubyina indirimbo yitwa Jerusalema y’abahanzi MasterKG afatanyije na Nomcebo bakomoka muri Afurika y’Epfo.

Video iri kuri Twitter irerekana Abadepite bakoze imirongo ibangikanye bari kubyina  Jerusalema.

Kwibuka30

Ubwo kandi niko bambaye amakoti ya ba Nyakubahwa. Irushanwa rya nyuma riraba kuri uyu wa Gatatu taliki 14, Ukwakira, 2020 kandi Abadepite baraba bayobowe n’Umukuru w’Inteko, Umutwe w’Abadepite.

Jerusalema imaze kurebwa n’abantu 184,363,345, ikaba yarashyizwe kuri YouTube taliki 12, Ukuboza, 2019.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari igihembo kizahabwa abazahiga abandi kubyira iriya ndirimbo cyangwa niba babikora mu rwego rwo kuruhura mu mutwe.

Master KG responds to Ntsiki Mazwai's '50/50 Nomcebo' split comments
Leave A Reply

Your email address will not be published.