Nigeria: Leta yahaye uburenganzira umuhanzi Davido bwo gukuraho umutwe wa Polisi wa SARS

7,332
Kwibuka30
EndSARS: Davido Reads Protesters' Demands To IGP – Channels Television

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Davido, yatangaje ko yahawe na guverinoma uburenganzira bwo gushyiraho itsinda ryigenga ryo gusuzuma no kugenzura itsinda ryihariye ry’abapolisi (SARS) bashinzwe kurwanya ubujura bwibasiye iki gihugu.

Nkuko bivugwa na benshi mu baturage b’iki gihugu, abo bapolisi ba SARS bafata imyirondoro y’urubyiruko ahanini bashingiye ku isura; guhagarika no gushyiraho imihanda itemewe, guhagarika no gushakisha, guta muri yombi nta cyemezo bafite, gufata abagore ku ngufu, kwambura abasore bo muri Nigeria kubera batwaye ibinyabiziga bigezweho no gukoresha iphone.

Ibi bikaba byarateye abaturage bo muri iki gihugu kwigaragambya basaba ko iri tsinda ry’abapolisi rikurwaho burundu

Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2020, uyu muhanzi yagiranye inama n’ushinzwe umubano rusange n’igipolisi cya Nijeriya, Frank Mba.

Nk’uko byatangajwe na Davido ishami ry’abapolisi ridasanzwe, SARS, ryakozwe kandi yahawe amabwiriza yo kugenzura iyimurwa ry’abapolisi b’ibisambo bazwi.

Ati: “Bazashyikirizwa ubutabera. Ivugurura, dukeneye kuribona. IG yampaye icyizere n’amabwiriza yo gushyiraho itsinda ryanjye ryigenga rizagenzura iyimurwa ry’abayobozi ba SARS ”.

“Ariko SARS yararangiye. Nta mpamvu n’imwe yatuma tubona abapolisi basaba umuntu uwo ari we wese gutanga telefoni ye.”

Ku cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira, uyu musitari w’umuziki yatangaje ko agiye kugirana inama n’umugenzuzi mukuru wa polisi kubirebana n’imyigaragambyo yiswe #EndSars.

Bamwe mu Banya-nigeria, ariko, banze icyemezo cy’uyu munyaziki cyo kujya mu nama. Ku bwabo, imyigaragambyo ya #EndSars ngo nta buyobozi ifite.

Leave A Reply

Your email address will not be published.