Polisi y’Ubutaliyani yataye muri yombi umubikira ucyekwaho gukorana n’aba ‘mafia’
Polisi y’Ubutaliyani yavuze ko umubikira ari umwe mu bantu 25 batawe muri yombi mu majyaruguru y’icyo gihugu, bijyanye n’iperereza ku bico by’abagizi ba nabi bazwi nk’aba ‘mafia’.
Uwo mubikira, ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byavuze ko yitwa Anna Donelli, yatawe muri yombi ashinjwa gukora nk’umuhuzabikorwa hagati y’igico cy’aba ‘mafia’ cyitwa ‘Ndrangheta na bamwe mu bakibamo bafunze.
Polisi yanataye muri yombi abanyapolitike babiri ndetse ifata umutungo ufite agaciro ka miliyoni 1,8 y’ama-Euro (angana na miliyari 2,6 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda), mu gusaka yakoreye mu mijyi myinshi yo mu turere twa Lombardie na Veneto mu majyaruguru, no mu karere ka Calabria ko mu majyepfo.
Uko kubata muri yombi ni umusaruro w’iperereza rimaze imyaka ine rikorwa kuri ‘Ndrangheta, kimwe mu bico bikomeye cyane i Burayi by’abagizi ba nabi.
Amatangazo yasohowe n’ihuriro ry’inzego zishinzwe umutekano zakoze icyo gikorwa cyo gufata abo bacyekwa, avuga mu buryo bwimbitse ko uwo mubikira ashinjwa gukoresha umwanya we nk’umukorerabushake ukorera kuri iyo gereza.
Urwego rwa polisi rwitwa Brescia Carabinieri rwavuze ko uwo mubikira utashoboraga kugira icyo umucyekaho, ndetse ko akazi ke ko mu idini katumye ashobora “kwinjira mu buryo bwisanzuye mu bigo bitandukanye bya gereza”.
Amatangazo ya polisi ntiyatanze imyirondoro y’abanyapolitike cyangwa abandi batawe muri yombi muri iryo perereza.
Icyo gikorwa cya polisi kirakomeje. Abapolisi babarirwa mu magana barimo gusaka mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru y’Ubutaliyani.
Polisi yavuze ko irimo gufashwa n’amatsinda y’imbwa zihunahuna zikamenya ahari intwaro n’ibiyobyabwenge, n’amatsinda y’imbwa zahawe imyitozo ituma zishobora gutahura ahari amafaranga.
Abakora iperereza bashinja iryo tsinda ry’abatawe muri yombi ko ahanini bakoresheje ubucuruzi bw’ibisigazwa by’ibyuma nk’uburyo bwo guhishira iyezandonke rya miliyoni 12 z’ama-Euro (angana na miliyari 17 Frw), nkuko abashinjacyaha babivuze.
Igico cy’aba ‘mafia’ cya ‘Ndrangheta, gikomoka mu karere gacyennye ka Calabria, gifatwa nka kimwe mu bico bikaze cyane ku isi by’abagizi ba nabi.
Mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, abantu barenga 200 bakatiwe gufungwa igiteranyo cy’imyaka irenga 2,200, muri rumwe mu manza nini cyane z’aba ‘mafia’ rwari rubayeho mu Butaliyani mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Comments are closed.