Prezida Donald Trump yapfushije murumuna we

7,257
File photo of Robert Trump hugging Donald Trump in 2016

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfushije murumuna we witwa Robert Trump w’imyaka 71 y’amavuko.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko murumuna we witwa Robert Trump w’imyaka 71 y’amavuko yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 agwa mu bitaro i New York.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Trump yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha ko umuvandimwe wanjye nkunda Robert, yitabye Imana mu mahoro muri iri joro. Ntiyari umuvandimwe wanjye gusa, ahubwo yari inshuti yanjye ikomeye. Tuzamukumbura, ariko twizeye ko tuzongera tukabonana. Urwibutso rwe ruzahora mu mutima wanjye iteka. Robert, ndagukunda. Ruhukira mu mahoro.

Biteganyijwe ko Donald Trump yitabira imihango yo gushyingura umuvandimwe we, gusa igihe azashyingurirwa ntikiratangazwa.

Uburwayi bwe ntibwigeze butangazwa, gusa ngo yari amaze amezi menshi arwaye, nk’uko inkuru yanditswe na CNN ibivuga.

Robert Trump yagaragaye kenshi mu bikorwa byo kwamamaza Mukuru we Trump DONALD aho yavuze ko ashyigikiye gahunda za mukuru we mu kuyobora igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika ku kigero k’igihumbi ku ijana.

File photo of Robert Trump hugging Donald Trump in 2016

Hano Robert Trump yarimo ashimira mukuru we ubwo yegukanaga intsinzi yamugize prezida wa Amerika

Comments are closed.