Hayley yabaze inkuru y’uburyo yaguye igihumure mu gihe yari ari gusezerana imbere y’Imana

7,102
Umugeni yaguye mu maboko y’umugabo we...

Umugore witwa Hayley Hale w’ahitwa Rhymney Valley yaguye igihumure ata ubwenge ubwo yari amaze kurahirira kubana akaramata n’umugabo we Matthew Hale.

Hayley umubyeyi w’abana babiri, bivugwa ko yari amaze igihe k’imyaka 10 yose yifuza kwambara agatimba nk’abandi bagore bose, kuko ngo yari arambiwe abagabo baza kumutesha umutwe kandi badafite gahunda.

Ubwo yakoraga ubukwe na bwana Mathew Hale, yaje kugwa igihumure ariko ku bw’amahirwe agwa mu maboko y’umugabo we aramuramira ntuiyagira icyo aba.

Cyakora bamwe mu bamuzi baremeza ko uwo mugore ubundi asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe butuma ubwenge bwe butakara, icyo gihe nabwo akaba yataye ubwenge ubwo yari arimo asezerana n’umugabo we bituma yitura hasi ariko kubw’amahirwe aramirwa n’umugabo.

Nubwo Madamu Hayley yari amaze kugera ku nzozi ze mu bukwe bwaberaga ahitwa Caerphilly muri Wales muri 2018,yataye ubwenge agiye kwitura hasi umugabo we Mathew ahita amufata mu maboko.

Yamaze iminota 2 yataye ubwenge ariko yaje kugarura ubwenge afungura amaso ahita ahagurutswa n’umugabo we.

Uyu mugore Hayley yabwiye abanyamakuru ati “Ndabyibuka nkanguka nkisanga mu maboko ya Matthew imbere ya alitari nuko mvuza induru mbwira buri wese mu nzu ko meze neza kandi ngarutse.Buri wese yarasaze.

Icy’ingenzi nuko nashyingiranwe n’umugabo w’ubuzima bwanjye.Abantu 75 babonye mberewe kuri alitari ariko twakoze ubukwe nifuzaga.”

Uyu mugore yahisemo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe muri iyi minsi avuga ku bukwe bwe bwabaye kuwa 17 Kanama 2018.

Umugabo we Mathew yamubonye yaguye hasi niko guhita amujyana kwa muganga bavuga ko yaburaga iminota 10 ngo apfe.

Aba bombi baje kumenyana bivamo urukundo rwatumye bemeranya gushyingiranwa none ubu banafitanye umwana.

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.