Prezida Kagame yahaye Umuhungu we umwanya ukomeye muri RDB

17,595
Kwibuka30

Umuhungu mukuru wa Prezida wa Republika yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu kigo k’igihugu gishinzwe iterambere

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuri uyu wa 18 Gicurasi ubwo inama y’aba ministre yasohoraga itangazo n’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama, mu mazina y’abahawe imyanya n’inshingano nshya, hagaragayemo umuhungu mukuru wa prezida Paul KAGAME uzwi nka CYOMORO KAGAME IVAN, Yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu kigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB. Iyo nama igizwe n’abantu 9 ikaba ikuriwe n’uwitwa Itzak Fisher.

Kwibuka30

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda nicyo kigo kibumbatiye hamwe ibikorwa byose bigamije guteza imbere igihugu, nu ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2008, kikaba kitegamiye ministeri iyo ariyo yose, ntawashidikanya kuvuga ko ari kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda kuko ariho hanyuzwa ikintu cyose kigamije iterambere mu gihugu. IVAN KAGAME afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Masters MBA mu by’ubukungu n’ubucuruzi yakuye muri imwe muri za kaminza yo muri Leta ya California. Bamwe mu bahamya ko bazi uno musore umaze kugira imyaka 30 y’a mavuko bavuga ko azwiho ubuhanga mu bijyanye no kwihangira imirimo, mu gihe abandi vasanga Prezida Kagame atangiye gushyira mu myanya ikomeye abana be, cyane ko ari ibintu bisanzwekuko nawe ari umunyarwanda nk’abandi wemerewe akazi mu gihugu mu gihe abifitiye ubushobozi.

Ivan Kagame yagiye agaragara mu bikorwa byo kwamamaza Prezida mu gihe cy’amatora

Leave A Reply

Your email address will not be published.