Ese birasaba iki ngo Félicien Kabuga aza zanwe mu Rwanda abe arinaho azaburanishwa?

11,531
Kwibuka30

Ubwo Félicien Kabuga yatabwaga muri yombi mu Bufaransa ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, amajwi atandukanye yatangiye kumvikana asaba ko yajyanwa kuburanishirizwa mu Rwanda, imbere y’aho ibyaha akekwaho byakorewe.

Kabuga Felecien wafashwe kuri16/05/2020 mu gihugu cyu Ubufaransa

Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA wabaye mu ba mbere basabye ko yakoherezwa mu Rwanda, imbere y’amaso y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo kuburanira mu Rwanda ari umwanzuro ushoboka, inzobere mu mategeko zagaragaje ko bigoye kugira ngo yoherezwe.

Umunyamategeko Gasominari Jean Baptiste waganiriye na RBA, yavuze ko kuba impapuro zo kumuta muri yombi zaratanzwe n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha rwasigariweho n’urugereko rwarwo, ari narwo rufite ububasha bw’ibanze bwo kumuburanisha.

Yagize ati “Ntabwo u Bufaransa bushobora kohereza umuntu mu Rwanda kandi bwarasabwe kumufata busabwe n’urundi rwego rutari u Rwanda. Igihe byakunda ko yakoherezwa mu Rwanda ni igihe ruriya rwego rwafata icyemezo cyo kumwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda nkuko mu minsi yashize hari ibindi byemezo byafashwe ku bantu bari gukurikiranwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kwibuka30

Mu boherejwe n’urwo rukiko kuburanira mu Rwanda harimo Pasiteri Uwinkindi Jean woherejwe mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo urwo rukiko rwendaga gusoza imirimo yarwo. Hari kandi Munyarugarama Phenias, Munyagishari Bernard, Sikubwabo Charles, Ntaganzwa Ladislas n’abandi.

Gasominari yavuze ko kuba Kabuga yakoherezwa mu Rwanda ari ibintu bishoboka ariko habanza kuboneka icyemezo cy’urukiko rukura wa muntu aho yarezwe, rukamwohereza kuburanira mu rundi rukiko.

Umunyamategeko Dr Ndahinda Felix uba mu Buholandi yavuze ko amategeko ashyiraho Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yaruhaga ububasha bw’uko mu gihe umwe mu bo rushakisha afashwe ari rwo rufite ububasha bwo kumuburanisha mbere y’ibihugu.

Ati “Kuba Kabuga yari mu bantu bakomeye kandi ruriya rukiko rukaba rwaratanze ikirego, kandi mu mategeko arushyiraho rwagiraga umwihariko, byavugaga ko mu gihe habayeho guhitamo uwaburanisha mbere rwo ruza mbere y’ibihugu.”

Hakurikijwe uko amategeko ameze, biteganyijwe ko Kabuga azurizwa indege akajyanwa mu Buholandi cyangwa Arusha muri Tanzania ahakorera urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT).

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave A Reply

Your email address will not be published.