Prezida Kagame yakiriye raporo ya paji 1000 ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda rwo mu 1990-1994

5,618

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka wo mu Gihugu cy’u Bufaransa, Vincent Duclert, yashyikirije Perezida Kagame raporo yakozwe na Komisiyo yari ayoboye ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 1994, imyaka yanogejwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ikanashyirwa mu bikorwa.

Uwo mushakashatsi wageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, ubwo u Rwanda rwatangiraga Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yamurikiye  Perezida Kagame iyo raporo ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Mata 2021.

Ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame iyo Raporo igizwe n’amapaji 1,000, Vincent Duclert yagize ati: “Ni iby’igiciro kuri njye, Nyakubahwa Perezida warakoze cyane kugira ubushake bwo kwakira iyi Raporo, kubera ko twayigeneye wowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.”

Iyo raporo yatangiye gukorwa guhera muri Mata 2019, hagamijwe kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 yo mu 1994

Iyo raporo yashyikirijwe Perezida Kagame nyuma yo gushyikirizwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021, ikaba ari raporo ifite umutwe ugira uti, “U Bufaransa, u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu (1990-1994).”

Komisiyo y’ubushakashatsi ku Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yerekana ko yamaze kugaragaza amakuru yose ya ngombwa ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bigomba gushyikirizwa Leta y’u Rwanda, mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’icyunamo ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gitangira buri tarikiya ya 07 Mata.

Ku ya 07 Mata ubwo Perezida Kagame yagezaga ubutumwa bwo gutangiza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko iyo raporo izagera mu Rwanda kandi rukagira icyo ruyivugaho.

Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye muri iyo Raporo bigaragaza ubushake bw’abahakana Jenoside batangiye gutera intambwe ngo ukuri kujye ahagaragara ashimira u Bufaransa kuba buteye iyo ntambwe iganisha icyo gihugu mu bushake bwa Politiki budharanira inyungu bushyigikira ikibi.

Comments are closed.