Prezida KAGAME yakoze izindi mpinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda

5,016
Presidency | Rwanda on Twitter: "President Kagame this afternoon chaired a  virtual cabinet meeting to discuss various issues including the continued  fight against COVID-19 pandemic.… https://t.co/LGMJfKtI1z"

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021,  Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare 987,  abandi bashyirwa mu myanya itandukanye yiganjemo iy’abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri z’Ambasade z’u Rwanda mu mahanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Demali, yagizwe uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.

Brig Gen Joseph Demali yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anashingwa guhagararira ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Major Ephrem Ngoga yagizwe Lieutenant Colonel, anashingwa guhagararira ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, na ho Major Eustache Rutabuzwa yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera Aba-Ofisiye 665, bavanwa ku ipeti rya Lieutenant bagirwa Captain, abandi 319 bari ku ipeti rya Sous Lieutenant bazamuwe mu ntera bagirwa Lieutenant.

Comments are closed.