Umutungo w’ama Banki mu Rwanda warazamutse ku rugero rwa 23.6%

5,384
Kwibuka30
Rwanda Central Bank Eases Covid19 Pressure On Businesses – KT PRESS
Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko umutungo w’amabanki y’ubucuruzi na za coperatize zakira zikanaguriza amafranga wazamutseho ku rugero rungana na 23.6% bingana n’agera kuri miliyari 4501 y’amafranga y’u Rwanda.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko umutungo wa za banki wazamutseho 23.6% ugera kuri miliyali zisaga 4,501 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe urwego rw’ibigo by’imari iciriritse umutungo wabyo wazamutse ku gipimo cya 14.6% ugera kuri miliyali 368.2 kugeza mu mpera za werurwe 2021, ugereranije n’izamuka rya 14.4% ryagaragaye muri 2020 mu gihe nk’icyo.

BNR ivuga ko ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo byiyongereye, nubwo ubuyobozi bw’iyo banki buvuga ko hagikenewe ubufatanye n’abatanga izo serivise kugirango igiciro cyazo cyorohere abagenerwabikorwa.

Akanama gashinzwe urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, kagaragaje ko nubwo icyorezo cya Covid 19 cyazahaje ibyiciro byinshi bigize ubukungu, urwego rw’imari muri rusange ruhagaze neza.

Kavuga ko mu gihembwe cya mbere gusa, umutungo w’ibigo bikubiye muri urwo rwego wazamutse ku gipimo cya 22.5% ugereranije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka wa 2020, aho wari wazamutse ku gipimo cya 14.5%.

Kwibuka30

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa agaragaza ko iri zamuka ryatewe n’amafaranga leta yashoye mu rwego rw’imari, bitandukanye n’umwaka ushize ubwo yari yayakuyemo.

Central Bank explains franc depreciation | The New Times | Rwanda
Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yavuze ko rino zamuka ryatewe n’amafranga Leta yashoye mu rwego rw’amabanki.

Gusa nubwo urwego rw’imari rwazamutse, BNR ivuga ko inguzanyo zitishyurwa neza ziyongereye zigera ku gipimo cya 6.6%, bivuye kuri 4.5% zariho mu mpera za 2020, mu gihe muri Werurwe 2020 zari kuri 5.5%.

Ku isoko ry’ivunjisha, BNR ivuga ko ifaranga ryataye agaciro ugereranije n’idorali ku gipimo cya 0.993% ugereranije n’igabanuka rya rya 0.996 mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize. 

Guverineri Rwangombwa avuga ko iyo banki yagumishije kuri 4.5% igipimo ihererekanyaho amafaranga na banki z’ubucuruzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.