Hatangijwe igeregeza ryo gushyira ingo z’abanyarwanda mu byiciro bishya by’ubudehe

7,901

Abaturage basobanurirwa ibyiciro bishya mbere yuko babijyamo

Kuri uyu wa Kane tariki 22 mu Karere ka Nyarugenge no mu gihugu hose muri rusange, hatangijwe igeregeza ryo gushyira ingo z’abanyarwanda mu byiciro bishya by’ubudehe, bisimbura ibyari bisanzwe.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyarugenge, iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu w’Akarekare, Akagali Ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko nyuma yo gusobonurirwa uko ibyiciro by’umudehe bimeze nicyo bisaba kugira ngo umuntu abarizwe mu cyiciro runaka, hari ibyiciro bahise bisangamo na mbere yuko batanga amakuru y’imibereho yabo.

Uwitwa twagiramariya Jaqueline yagize ati:”Kubera akazi nkora n’ubushobozi bwo kwishyura inzu, numvishe ko ikiciro cya C aricyo kimbereye”.

Icyakora hari nabagaragaje imbogamizi bigendeye kuko basobanuriwe ibyiciro bishya nibyari bisanzwe, ukabona ko hari imbaraga zigikenewe kugirango abaturage babashe gutanga amakuru bumva neza imikorere n’itandukaniro by’ibyiciro bishya n’ibisanzwe.

Bavuga ko nubwo abayobozi bavuga ko Mituel n’izindi service bitazarebwaho mu guha abaturage ibyiciro, ko batabyizeye kuko batasobanuriwe neza uko gutanga ubwisungane mu kwivuza bizajya bikorwa muri ibi byiciro bishya.

Umwe muri bo yagize ati:”Ntabwo batubwiye ngo nimujyamo mu bwisungane mu kwivuza muzajya mutanga aya mafaranga, ikiciro gitange aya, ikindi gityo”.

Asubiza kuri izi mpungenge, umuyobozi ushinzwe abatishoboye mu karere ka Nyarugenge Kayitare Jean, ari nawe wasobanuriye abaturage ibyiciro bishya, yavuze ko abaturage nibamara kujya muri ibi byiciro hazasohaka amabwiriza y’imikoreshereze yabyo.  

Yagize ati:”Politike y’ubudehe ivuga ko nyuma yuko ibyiciro by’ubudehe birangiye bimaze gutunganywa abaturage bamaze kumenya ibyiciro bishyizemo, hazasohoka amabwiriza ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu agena imikoreshereze y’ibyiciro”.

Kubijyanye n’uko mu byiciro biheruka hari abisangaga mu byiciro bihabanye n’amakuru batanze, umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere ka Nyarugenge, Nkurunziza Idrissa, avuga ko kuri iyi nshuro bizajya bikorerwa mu masibo umuturage akahava amenye ikiciro ke, ndetse akaba yanajurira mu gihe hasohotse ikiciro gihabanye nicyo yahawe.

Kuri uyu munsi mu Karere Ka Nyarugenge hakorewe abaturange 500 bo mu masibo 10, iki gikorwa kikazakomereza no muyindi mirenge igize aka Karere. Byakozwe kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Comments are closed.