Prezida Kagame yongeye agirira ikizere Mme UWACU Julienne wari umaze igihe ashomereye

9,912
Kwibuka30
Minisitiri Uwacu Julienne yatanze umukoro “abahanzi nyarwanda ...

Madame UWACU Julienne yongeye agirirwa ikizere na guverinoma agirwa umuyobozi w’ikigega kita ku mpfubyi za genoside yakorerwe abatutsi FARG

Mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Kanama 2020, Imana y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, imwe mu myanzuro yavuyemo nuko yagize UWACU Julienne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Kwibuka30

Ni Ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, umwanya simbuyeho Ruberangeyo Théophile.

Uwacu Julienne yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwereane n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo hari ku wa 24 Gashyantare 2015.

Uwacu Julienne yayoboye Minisiteri y’Umuco na sporo kugeza muri 2018, kuva ubwo akaba ntawundi mwanya yari afite muri Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.