Olivier NDUHUNGIREHE yashimiye Prezida KAGAME wongeye kumugirira ikizere amugira Ambasaderi

7,621
Kwibuka30
Gushyira imbere imyumvire ye mu buyobozi byatumye Amb ...

Nyuma yo kongera guhabwa akazi nka ambasaderi mu gihugu cy’Ubuholande, Olivier NDUHINGIREHE yashimiye prezida wa Repubulika wongeye kumugirira ikizere.

Nyuma yaho inama y’abaministre yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ufashe imyanzuro myinshi ndetse ikanashyira abantu mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda mu nzego zitandukanye, Bwana Ambassadeur Olivier NDUHUNGIREHE wari uherutse gukurwa ku buyobozi bw’Ubunyamabanga bwa Leta muri minsiteri y’ububanyi n’amahanga, yaraye yongeye kugirirwa ikizere na Prezida wa Repubulika, agirwa ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bwana Olivier NDUHUNGIREHE yagize ati:

Kwibuka30

“Nshimiye nyakubahwa Paul Kagame ku kizere yongeye kungirira akangira ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’Ubuholandi, mwijeje gukoresha imbaraga zanjye zose n’ubunararibonye mu kuzamura umubano mwiza hagati hagati y’ibihugu byombi”

Olivier ni umwe mu bayobozi bakoreshaga cyane imbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bantu badatinya kugaragaza icyo batekereza cyangwa gusubiza uba wamuvuzeho ibintu atishimira, byatumye agaragara kenshi abwirana nabi n’abantu bari mu nzego zitandukanye.

Nduhungirehe dropped from cabinet | The New Times | Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published.