Prezida MUSEVENI wa Uganda yihanangirije abanyamakuru barya Ruswa izwi nka “Giti”

10,006
Kwibuka30
Perezida Museveni yasabye abayobozi ku ruca bakarumira ku by' u ...

Perezida Yoweli Museveni yihanije abanyamakuru baka abayobozi cyangwa abacuruzi amafaranga(azwi nka giti) kugira ngo badatangaza inkuru runaka zishobora kuryana mu matwi yabazanditsweho. Yabibukije ko mu nshingano zabo ibyo bitarimo. Hari mu kiganiro cyamuhuje nabo.

Perezida Museveni yagize ati: Ubusanzwe inshingano z’umunyamakuru ni eshatu. Kumenyesha abantu amakuru, kubahugura no kubaruhura mu mutwe. Ntabwo mushinzwe kubeshya abantu cyangwa kubatuburira.”

Yababwiye ko bagomba kwirinda kubikora, ababwira ko iyo ukoze ibinyuranyije n’inshingano zawe, uba udakwiye kwitwa umunyamakuru.

Museveni yababwiye ko amaze iminsi yumva bivugwa ko iyo udahaye umunyamakuru amafaranga, akwandikaho ibinyoma, akaguhimbira.

Kwibuka30

Avuga ko kandi ko hari abandi banyamakuru batajya bandika inkuru z’ibyo Leta yakoze igihe cyose bimwe amafaranga.

Ati: Ibyo ntabwo nzabyemera.  Ndasaba abakada (cadres) ba NRM kutazagira umunyamakuru baha amafaranga ngo ni ukugira ngo abandire ibyo bakoreye mu bigo byabo.”

Umukuru wa Uganda yabwiye abanyamakuru bumva badashaka gukora akazi kabo kinyamwuga, kuzava muri Uganda bakajya gukorera ahandi bashaka hose ‘harimo no mu Burusiya.’

Yabakuriya inzira ku murima, ababwira ko abameze gutyo nta mwanya bafite muri Uganda.

(Src:Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.