Nyanza:Mwalimu Jean Marie Vianney yibye umuzungu

14,809
Arimo arashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuko akekwaho icyaha cyo kuba yaribye ibikoresho byose bya Bar y’umuzungu witwa Serge Dega utuye mu Karere ka Nyanza.

Ku mugoroba wo kuri iyi tariki ya 22 kanama 2020 nibwo umunyamakuru w’Indorerwamo.com ukorera mu Karere ka Nyanza yavuganye na Bwana Serge Dega umuzungu uri mu kiruhuko cy’izabukuru ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa akaba atuye mu Karere ka Nyanza ho mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Amutekerereza ukuntu umugabo witwa Mwalimu Jean Marie Vianney washakanye n’umugore witwa Ingabire Ancille, yamutekeye umutwe akamwiba ibikoresho byose bya Bar uwo muzungu yari afite muri Gasabo ho mu mujyi wa Kigali arabigurisha.

Ngo kugirango abashe kumwiba ibyo bikoresho, Mwalimu Jean Marie Vianney amaze kumenya ko uwo muzungu ashaka kugurisha ibyo bikoresho bye, abimenyeye kuri Facebook kuko ariho hari hashyizwe urutonde rwabyo yaraje ashaka uwo muzungu agirana nawe amasezerano you kubigura. Bumvikanye amafaranga ibihumbi maganatanu y’u Rwanda, ariko amuhamo ibihumbi 50 000 yonyine, andi 450 000 bumvikana Ko azayamuha nyuma y’iminsi 15 uhereye kuri uwo munsi, nibwo rero Jean Marie yahise ajyana n’umugore we n’abana mu mujyi wa Kigali, gukorera muri iyo Bar, maze ya minsi 15 ishize abura ubwishyu abura no gusubiza ibikoresho by’abandi, ahubwo yimura bya bikoresho abijyana kubigurisha akuraho Telefoni, atangira kubaho yihishahisha.

Iyi ni liste y’ibikoresho Mwalimu Jean Marie Vianney yibye umuzungu

Kuguza ubu rero Serge Dega ikibazo cye yakigejeje mu bushinjacyaha bukorera mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ntacyo burabikoraho ngo kuko Mwalimu Jean Marie Vianney yabuze. Umunyamakuru w’Indorerwamo.com yagerageje guhamagara Mwalimu Jean Marie Vianney kuri Telephone ntiyabasha Ku mubona.

Leave A Reply

Your email address will not be published.