Prezida NKURUNZIZA yongeye gushimangira ko ari U RWANDA ruhora rutera u Burundi

9,213

Prezida w’Uburundi Pierre NKURUNZIZA yongeye ashimamangira ko U Rwanda arirwo ruhora rutera igihugu cy’U Burundi

Mu kiganiro prezida w’u Burundi PIERRE NKURUNZIZA yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu munsi taliki ya 26 ukuboza 2019 mu Ntara ya Gitega ahimuriwe umurwa mukuru wa politiki w’icyo gihugu, yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda aricyo cyateye u Burundi mu gitero cyabaye muri Komini MABAYI ku italiki ya 17/11/2019 kigahitana abasirikare batari bake ba Leta. Muri icyo kiganiro, Nyakubahwa NKURUNZIZA yabajijwe aho ikirego u Burundi bwatanze kigeze, avuga ko nubwo hashira imyaka ijana Abanyarwanda bazasubiza ibyo birego.

Mu ijambo rye NKURUNZIZA yavuze ko igihugu cy’u Burundi gifite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko cyatewe n’u Rwanda. Yagize atithe:”bimaze kuba inshuro nyinshi, u Rwanda rudutera, mu mwaka wa 2014, 2015, 2016, 2019 hose u Rwanda rwagiye rudutera, dufite ibihamya kuko Abafatwa bose bavuga ko badutera bavuye mu Rwanda bakanyura muri Congo..”

Nyuma y’icyo gitero, U Rwanda rwahakanye ibyo birego ruvuga ko ahubwo u Burundi buri kuyobya uburari ko ahubwo inshuro yinshi u Rwanfda rwagiye rugabwaho ibitero n’abantu baturutse I Burundi. Ku italiki ya 3/12/2019 ICGLR ishinzwe umutekano mu karere k’ibiyaga bigari cyatangiye gushakisha ukuri kuri ibyo bitero, ariko kugeza ubu ntabwo iragaragaza icyavuyemo.

Comments are closed.