Ikigo cya METEO kiragira inama Abanyarwanda kwirinda muri iyi minsi itatu iri imbere

9,168

Nyuma y’aho imvura yo kuri noheli yangije byinshi mu mujyi wa Kigali, ikigo k’igihugu cyasabye Abanyarwanda kwitondera iyi minsi

Nyuma y’aho imvura nyinshi iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019 imvura nyinshi idasanzwe yaguye mu mujyi wa Kigali maze ukangiza ibintu byinshi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 26 ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ni y’ibikorwa remezo zakoresheje inama abaturage bo mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ahibasiwe cyane n’ibiza. Mu ijambo rye, ministre SHYAKA ANASTASE yabanje yihanganisha imiryango y’abangirijwe ibyabo n’iyi mvura, maze yiyama cyane abanyapolitiki bashaka kuririra kuri bino biza ngo bacemo ibice Abanyarwanda. Yagize ati:”…imvura yaraye iguye ubanza itarigeze igwa mu mateka y’uno mujyi, mboneyeho n’akanya rwose ko kwiyama bamwe mu bantu bashaka gukinira politiki kuri bino biza, uko ni ugushinyagurira Abanyarwanda muri bino bihe by’ibiza barimo…” Prof SHYAKA yakomeje ashishikariza Abanyarwanda bagituye mu manegeka n’abegereye ibishanga kwihuta kwimuka.

Mu ijambo rye, Bwana AIMABLE GAHIGI umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe iteganyagihe yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwitondera ino minsi itatu iri imbere kuko imvura nyinshi kandi ivanze n’umuyaga ishobora kugwa, bityo ko bakwiye kwirinda no kwitonda.

Imvura yaguye kuri uno wa gatatu, yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 13, inzu zigera ku 100 zarangijwe ubu abazibagamo bakaba bacumbikiwe muri amwe mu mashuri yo mu mujyi wa Kigali, usibye ibyo na none, hegitari zigera kuri 50 z’ubutaka nazo zarangiritse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.