Prezida Sadate Yijeje abakinnyi n’abakozi ko bazahembwa ibirarane byose mu byumweru bibiri

8,245

Prezida wa Rayon Sport Bwana Sadate MUNYAKAZI yijeje abakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sport ko bazabona imishahara yabo mu byumweru bibiri biri imbere.

Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 no ku cyumweru taliki ya 17 Kanama 2020, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport burangajwe imbere na Prezida SADATE MUNYAKAZI bwatangiye umwiherero mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amagepfo, umwiherero wari urimo abayobozi bagize komite y’ikipe ya Rayon Sport, abatoza, n’abakinnyi.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Sadate yagize ati:”Amezi atanu (5) yari yuzuye neza tutabonana imbonankubone. Nk’ubuyobozi twifuje ko twahura ngo tuganire ku bibazo bihari, tubamurikire umutoza mushya ndetse tunatangire kwitegura uko tuzatangira imyitozo no kwitegura ’season’ muri rusange.

Muri uwo mwiherero hafatiwemo ingamba imyanzuro myinshi ndetse Sadate yizeza abakinnyi n’abakozi ko mu byumweru bibiri bazahembwa imishahara yabo, Bwana Sadate yagize ati:Mu byumweru bibiri tuzatanga imishahara y’abakozi na za recrutement zose, dukomeze dukorere hamwe twubake ikipe yacu…”

Mu ijambo rye, Sadate yavuze ko ikipe itakoze nabi cyane, twabaye aba kabiri, ntabwo ari umwanya mubi rwose…”

Buri wese yagiye ahabwa icyo avuga, maze umutoza mushya wa Rayon sport Guy Bukasa yijeje abakunzi, abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ko yiteguye gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, yagize ati:”twiteguye gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, na Barcelona iherutse gutsindwa umunani kandi ifite abakinnyi beza ku isi, natwe tuzabigeraho…

Guy Bokassa Umutoza mushya wa Rayon Sport waje avuye muri Gasogi United

Yakomeje agira ati:”Niba nta kipe ihari, mwe muri iki? Ababivuga se mwumva batabasuzugura? Njyewe ubimbwiye mubwira ko nkunda abakinnyi 11 bashyize hamwe kurusha abakinnyi 11 beza buri umwe ku giti cye. Ntabwo mwabonye ibyaraye bibaye? Barcelona bayitsinze ibitego 8 ….Messi na Suarez n’abandi ntacyo bari bakivuze.” 

Uwo mwiherero biteganijwe ko usozwa uyu munsi, ugashyira iherezo ku makimbirane yari amaze iminsi avugwa muri iyi kipe.

Comments are closed.