Abatishoboye bahawe inkoko zitera amagi, zibahindurira ubuzima

7,389
Kwibuka30

Abaturage babarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga imyato inkoko zitera amagi bahawe zikaba zarahinduye imirire mu miryango yabo.

Ni abaturage bafashijwe n’Umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa (Sustainable Agricultural Intensification and Food security Project/SAIP), muri gahunda igamije guhindura imirire mu miryango ifite abagore batwite, abonsa ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Kugeza ubu uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2018 ukorera mu turere umunani tw’Igihugu ari two Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Rulindo, Nyanza, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo.

Wibanda ku kubaka ubushobozi bw’abahinzi-borozi mu nzego zitandukanye, kunoza umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura urwego rw’imirire mu miryango, kuhira imyaka no gukoresha neza amazi mu bikorwa by’ubuhinzi, kongerera agaciro umusaruro no kuwushakira amasoko.

Uyu mushinga uteganya kugeza ibikorwa byawo mu miryango 38,606 igizwe n’abantu basaga 200,000 bibumbiye mu matsinda 1,724 agize koperative zigera kuri 16.

Umushinga SAIP wageneye inkoko zitera amagi abatishoboye bakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse, mu rwego rwo kubongerera amahirwe yo kubona intungamubiri zituruka ku matungo, bityo buri muryango ufite umugore utwite, uwonsa cyangwa umwana uri munsi y’imyaka 6 wahawe inkoko enye.

Abatangiye bahabwa inkoko enye, kuri ubu bafite amagana yazo

Abaturage bazihawe bavuga ko zabagiriye umumaro ukomeye, kuko zitera amagi ku buryo buhoraho bakayarya, ndetse bagasagurira n’amasoko.

Kwibuka30

Musabyimana Evelyne ni umwe muri abo bagenerwabikorwa bafashijwe gutangira ubworozi bw’inkoko zitera amagi, kuri ubu akaba abonera abana be babiri intungamubiri zibafasha mu mikurire.

Yagize ati: “Inkoko baduhaye zatangiye gutera amagi. Turishimye kuko ubu tugaburira abana bacu indyo yuzuye. Turashima SAIP yadufashije gutangira umushinga w’ubworozi bw’inkoko ikaduherekeza no mu bikorwa bigamije kongera umusaruro w’amagi. Mbere byaratugoraga kubona inyama n’amagi kuko bisaba amafaranga menshi. Kuva dufite amagi, bivuze ko buri cyumweru abana bacu babona intungamubiri zituruka ku magi .”

Uwimana Speciose, undi mugenerwabikorwa, yongeyeho ati: “Tugiye guharanira ko abana bacu barya amagi mu buryo bukwiriye kuko ari isoko y’intungamubiri zikumira indwara zituruka ku miririe mibi nko kugwingira, bwaki n’izindi. Umwana uriye neza akura neza bityo akagira icyo yimarira, akakimarira abandi ndetse n’Igihugu.”

Abaturage bahawe inkoko banishimira ko Umushinga SAIP wanabahuguye uburyo bagomba korora inkoko bahawe, bagenerwa ibiryo byazo, bafashwa kuzubakira, bahabwa n’ibikoresho nkenerwa bibafasha korora kijyambere. Kuri ubu bavuga ko umusaruro w’amagi babona ubahaza bakanasagurira amasoko, bityo bakabona amafaranga yo kugura ibindi biribwa bibafasha kuboneza imirire.

Gatete Edgar, umukozi wa SAIP akaba n’impuguke mu by’imirire, yavuze ko uruhare rw’uwo mushinga rugize ingamba za Leta y’u Rwanda zo kurwanya imirire mibi y’akarande n’ubundi bwoko bwose bw’imirire mibi.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu SAIP yiyemeje gufashisha imiryango y’abatishoboye kubaha inkoko z’amagi kugira ngo bage babona amagi yo kurya abaha  za poroteyine ziva mu matungo.”

Yongeyeho ko amagi adakungahaye kuri poroteyine gusa, ahubwo arimo n’izindi ntungamubiri z’ingirakamaro ku bana, abagore batwite ndetse n’abonsa.

Gatete yashimangiye ko Umushiga SAIP ushimangira gahunda zigamije guhindura imyumvire binyuze mu bukangurambaga bwo kurya amagi mu turere twose ikoreramo  mu Gihugu.

Imwe mu nshingano za SAIP ni uguhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu mirire iboneye ku rwego rw’umuryango, kubafasha kubona indyo yuzuye no gushimgangira umuco kuyitegura ku buryo buhoraho.

Intego nyamukuru ya SAIP ni ukongera umusaruro w’ubuhinzi, gufasha abahinzi kubona umusaruro unoze ndetse no gushimangira umutekano w’ibiribwa.

(Src:Imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.