Prezida Trump Donald yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu.

9,979
Kwibuka30

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye itora ry’Umukuru w’Igihugu, avuye mu cyumba cy’itora abwira abanyamakuru ko yatoye “umuntu witwa Trump”.

Amatora nyir’izina y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba ku wa 3 Ugushyingo 2020. Gusa kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, abaturage bagana ibiro by’itora maze bagahitamo uwo bumva ko yazabayobora mu myaka ine iri imbere.

Trump yatoreye mu Mujyi wa Florida mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, hanze y’icyumba yatoreyemo hari abantu benshi bamushyigikiye, bafite amabendera ya Amerika.

Kwibuka30

Bamwe mu bamushyigikiye bumvikanye mu ntero igira iti “indi myaka ine”. Nta muntu n’umwe wari mu cyumba Trump yatoreyemo gusa avuyemo yavuze ko agiye gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Kugera ku wa 16 Ukwakira, abantu barenga miliyoni 22 z’Abanyamerika bemerewe gutora Umukuru w’Igihugu, bari bamaze gutora mbere y’uko itariki nyir’izina y’amatora igera.

Byitezwe ko mu matora y’uyu mwaka, hazatora abantu barenga miliyoni 150, ndetse ubwitabire bushobora kuba hejuru kurusha indi myaka yose uhereye mu 1908.

Leave A Reply

Your email address will not be published.