Prezida Tshisekedi yeguje ministre w’intebe nyuma y’imvururu zabereye mu nteko ishinga amategeko
Nyuma y’imvurur zabereye mu nteko ishingamategeko, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Minisitiri w’Intebe Bwana Sylvestre Ilunga Ilunkamba kwegura.
Bibaye nyuma y’umunsi umwe agejeje ijambo ku baturage, avuga ko ubwumvikane bw’impuzamashyaka ye CACH na FCC ya Joseph Kabila bwananiranye bityo agiye gushyiraho umuntu uzamufasha kwiga neza indi mikoranire ishoboka n’andi mashyaka agize Inteko Ishinga Amategeko, ku buryo bagira ubwiganze buruta ubw’ishyaka rya Kabila.
Ilunkamba ni umurwanashyaka wa FCC ya Kabila. Tshisekedi aherutse kuvuga ko ibyo Guverinoma ya Ilunkamba yari itegerejweho itabikoze.
Kuri iki Cyumweru Tshisekedi yagize ati “Guverinoma ihuriwe ya Cash na FFC ntabwo yabashije gushyira mu bikorwa gahunda z’ibikorwa abaturage bari bansabye kubakorera.”
Jeune Afrique yatangaje ko amakuru ayigeraho yemeza ko Tshisekedi yasabye Ilunkamba kwegura. Ilunkamba yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Gicurasi 2019 nyuma y’amezi atanu Tshisekedi atorewe kuyobora Congo.
Tshisekedi yavuze ko mu biganiro yari amaze iminsi agirana n’abanyapolitiki batandukanye, bamugaragarije ko ubufatanye bwe n’ishyala rya Kabila budashoboka, bityo ko byaba byiza abuhagaritse.
Impuzamashyaka FCC ya Kabila yagiye ishinjwa kenshi kwitambika imigambi ya Tshisekedi kuko ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, ku buryo imishinga badashaka itatambukaga.
No muri Guverinoma iryo shyaka rifite ubwiganze kimwe no mu zindi nzego za Leta, byatumaga ibyo Tshisekedi akoze atabagishije inama cyangwa badashyigikiye bidakorwa.
Umuntu Tshisekedi yavuze agiye gushyiraho uzamwigira ubufatanye n’andi mashyaka ngo bagire ubwiganze mu nteko, afite inshingano zo kuba yabikoze vuba kugira ngo mu myaka itatu Tshisekedi asigaranye abashe gukora bimwe mu byo yemereye abaturage yiyamamaza.
Tshisekedi yavuze ko inteko yiganjemo abadepite ba FCC niyongera kumwitambika, azayisesa nk’uko abyemererwa n’amategeko.
Comments are closed.