Prezida wa Afrika y’epfo Cyril RAMAPHOZA yagize icyo avuga ku bwicanyi n’urugomo biri gukorerwa Abanyamahanga mu gihugu cye

13,117

Prezida wa Afrika y’Epfo yihanangirije ubwicanyi n’urugomo biri gukorerwa Abanyamaganga batuye muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru mpuzamahanga byinshi bimaze iminsi bigaragaza amashusho ateye agahinda n’isoni agaragaza urugomo ruri gukorerwa abanyamahanga birimo kubahohotera no kubasahura amaduka yabo, ni ibintu byakomeje kwamaganwa n’ingeri z’abantu zitandukanye kuko benshi babajwe n’ibyo bikorwa bigamije bigayitse.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Prezida wa Afrika y’Epfo RAMAPHOZA CYRIL yavuze igihugu cye kibabajwe n’ibikorwa by’urugomo biri gukorwa n’insoresore zo muri icyo gihugu bigamije guhohotera no kwambura abanyamahanga bakorera mu gihugu cye, yakomeje asaba polisi gukora ibishoboka byose igahagarika ibyo bikorwa bigayitse.

Ibi bikorwa byiganje cyane mu mujyi wa Johannesburg na Pretoria, kugeza ubu abagera kuri 90 nibo bari mu maboko ya Polisi ngo babazwe ku mabi bakoze. Uru rugomo rwibasiye cyane cyane Abacuruzi bakomoka mu bihugu nka Ethipoya, Zambiya, na Nijeriya ku buryo kuri uyu wa mbere  prezida wa Nigeriya yohereje intumwa idasanzwe mu gihugu cya Afrika y’epfo ijyaniye ubutumwa prezida Ramaphoza aho Buhari wa Nigeria yagaragarizaga mugenzi we ko ababajwe cyane n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa abanyamahanga ariko cyane cyane Abanya Nijeriya

Bamwe mu baturage bari gusahura amaduka y’Abanyamahanga

Comments are closed.