Prezida wa Kiyovu Sport yahakanye itabwa muri yombi rye yicuza impamvu yaje mu mupira

6,970
Juvenal Perezida wa Kiyovu Sports/Guhagarika Shampiyona byaduteje igihombo  kinini cyane. - YouTube

Nyuma y’inkuru yaraye ikwirakwiye ko perezida wa Kiyovu Sports yatawe muri yombi azira amafaranga yayobeye kuri konti ye ya banki akanga kuyatanga, uyu mugabo avuga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye ndetse ubu akaba yatangiye kwicuza impamvu yaje mu mupira.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu nibwo haje inkuru y’uko perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yatawe muri yombi n’Urweo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ aho yari akurkiranyweho amafaranga miliyoni 19 zayobeye kuri konti ye akanga kuzitanga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo kuri konti hayobeyeho miliyoni 19 za Muhirwa Prosper wahoze ari visi perezida wa Rayon Sports undi akanga kuzimusubiza agahita yitabaza RIB.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko atari byo ndetse ko ibintu by’umupira yishoyemo aza kubivamo kuko yasanze bavuga ibyo bishakiye.

Ati“ibyo rwose ntabwo mbizi. Ibintu by’umupira naje gusanga bavuga ibintu bishakiye, umupira umaze kungera ahantu urinjira mu buzima bw’umuntu, buri muntu wese arampamagara abimbaza, ndafunze se ndi umujura? Ndicuza impamvu naje muri ibi bintu ndaza no kubivamo.”

Amakuru yavugaga ko kuwa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2020 ari bwo aya mafaranga Muhirwa Prosper yayayobereje kuri konti ya Mvukiyehe Juvenal.

Juvenal akaba yaragoranye kuyatanga aho yavugaga ko ari umuntu wari umurimo amafaranga umwishyuye, nyuma aza kuvuga ko ari Prosper wamwishyuraga amafaranga ye yari amufitiye.

Muhirwa Prosper akaba yarahise yitabaza RIB kugira ngo imukemurire ikibazo cye. Ku munsi w’ejo RIB ikaba yaratumijeho uyu mugabo kuri iki kibazo cye na Prosper ndetse yemera kwishyura amafaranga ahita ayamwishyura ikibazo kirakemuka ahita yisubirira mu rugo, ni ikibazo cyacyemutse ahagana mu ma saa mbili n’igice z’ijoro.

Comments are closed.