Perezida wa Pologne yahamije ko ajya avugana n’abakurambere.

Perezida wa Pologne, Karol Nawrocki, yavuze ko ajya agirana ibiganiro n’umuzimu wa Jozef Pilsudski wabaye Umuyobozi wa Repubulika ya Kabiri ya Pologne hagati ya 1926 na 1935, akaba yari azwiho kutavuga rumwe n’Abasoviyete.
Perezida Nawrocki yavuze ko ibiganiro byabo byibanda ku ngingo za politiki, gusa benshi bagaragaje ko ibi bishimangira ko uyu muyobozi na we afite imitekerereze ishingiye ku guhangana n’u Burusiya bwasimbuye Leta y’Abasoviyete, barwanyijwe cyane na Pilsudski.
Pilsudski yamenyekanye cyane mu ntambara yahuje Pologne n’Abasoviyete hagati ya 1919 na 1921, akaba yari azwiho kutavuga rumwe na bo ndetse agatera inkunga amatsinda agamije kurwanya ubutegetsi bw’Abasoviyete.
Perezida Nawrocki yavuze ko aganira na Pilsudski buri munsi ku ngingo zirimo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ibishimangira imitekerereze ye irwanya u Burusiya buherutse no kuvogera ikirere cya Pologne.
Uyu mugabo ari ku rutonde rw’abashakishwa n’u Burusiya, cyane cyane kubera uburyo yashyigikiye gahunda zo gusenya ibibumbano by’Ingabo z’Abasoviyete zapfuye zirwana ku ruhande rwa Pologne mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Comments are closed.