Prezida wa Repubulika yagize impinduka muri Guverinoma, Ministeri y’Uburezi ihindurirwa umuyobozi

10,540

Prezida wa Repubulika yahinduye guverinoma, ministre w’ubuzima wabeshye Prezida na MUNYAKAZI washinjwe ruswa barasimburwa

Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga ryatowe ryo mu mwaka wa 2003 cyane cyane ku ngingo yayo ya 116, none kuwa 26 Gashyantare 2020 Nyakubahwa prezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME yahinduye anashyira mu myanya abayobozi bashya muri Kabine. Uwari ministre w’ubuzima uherutse gushinjwa ububeshyi yasimbujwe Dr NGAMIJE Daniel, Dr UWAMALIYA VALENTINE yasimbuye Dr MUTIMURA EUGENE wari usanzww uyobora ministeri y’Uburezi nyuma yaho ivuzweho icyuho cya Ruswa yakozwe n’uwari umunyamabanga wayo ushinzwe amashuri abanza n’ayisimbuye Dr MUNYAKAZI Isaac nawe wasimbujwe TWAGIRAYEZU Gaspard, uwitwa NIRERE Claudette yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.

Prezida wa Repubulika na none yasimbuje Evode UWIZEYIMANA wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko asimbuzwa Madame NYIRAHABIMANA Solina. Dr BAYISENGE Jeannette yagizwe ministre w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Lt Col Dr MPUNGA Tharcisse agirwa umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima, muri ministeri y’imali n’igenamigambi, Bwana TUSHABE RICHARD yagizwe umunyamabanga uhoraho muri iyo ministeri.

Madame KAYISIRE M.Solange yagizwe ministre w’ubutabazi. Nyakubahwa Prezida wa Repubulika, yashyize ku mwanya wa Ambasaderi mu gihugu cya Zambia Bwana Rugira Amandin, naho SEBASHONGORE Dieudonné ashyirwa kukambasaderi rwego rwa ambasaderi w’uRwanda mu gihugu cy’Ububiligi. Prezida wa Repubulika yashyize na none Bwana Regis RUGEMANSHURO ku buyobozi bw’ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda RSSB.

Comments are closed.