Real Madrid itsindiwe ku kibuga cyayo bishyira ZIDANE ku gitutu.

11,178
Kwibuka30

Ikipe ya Manchester City itsindiye Real Madrid iwayo, bituma Zidane ajya ku gitutu.

Mu mukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi UEFA CHAMPIONS LEAGUE umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje ikipe ya Real Madrid yagombaga kwakira ku kibuga cyayo Santiago Beranabeu ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza mu gice cya 16 cy’irangiza ry’icyo gikombe kizasozwa mu kwezi kwa kane. Umukino watangiye ahagana saa 21h45 ku masaha y’i Kigali. Umukino watangiranye imbaraga ku buryo ku mpande zombi hagiye hagaragaramo uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko bikanga.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye izamu ry’indi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta nimwe itsinze igitego, ku munota wa 60 nibwo ikipe ya Real Madrid yagpfunguye amazamu ibifashijwemo na ISCO. Nyuma y’iminota 18 gusa, ikipe ya MANCHESTER CITY yari yokeje igitutu ikipe ya Real Madrid, Gabriel Fernando Jesus yafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester City.

Kwibuka30

Ku munota wa 78 ikipe ya Manchester City yari imaze kwishyura igitego cya mbere

Amakipe abiri yakomeje gusatirana ariko ukabona City iri hejuru ya Real nubwo bwose Real yakiniraga ku kibuga cyayo, yakomeje kotswa igitutu ku buryo rutahizamu wayo yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina byatumye umusifuzi atanga penaliti maze ku munota wa 82 uwitwa KEVIN DEBRUNE yayishyizemo neza, biba bibaye ibitego bibiri ku ruhande rwa Manchester City kuri kimwe cya Real Madrid.

Mu gihe hari hasigaye iminota ine gusa ngo umukino urangiye, RAMOS wa Real Madrin yakoreye ikosa umukinnyi wa Manchester City, ikosa ryatumye ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo bituma ahabwa umutuku ahita ajya hanze y’ikibuga.

Ikipe ya Real Madrid itsinzwe uno mukino mu gihe ifite undi mukino uzayihuza na mukeba wewe w’ibihe byose kuri iki cyumweru, niramuka itsinzwe iraba yishyize mu kaga ko gutakaza igikombe cya championnat mu gihe benshi basanga ko bitazayorohera kugira ngo itware igikombe cya champions league cy’uno mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.