Perezida wa Samia Suluhu amaze kugera i Kigali ku butumire bwa Pr Kagame

4,295
Image
Prezida Samia Suluhu wa Leta zunze ubumwe za Tanzaniya amaze kugera i Kigali ku butumire bwa Prezida Paul Kagame.

Ahagana saa tatu n’igice z’igitondo nibwo indege ya Leta zunze ubumwe ya Tanzaniya yagezaga umwe mu bashyitsi b’imena wari utegerejwe i Kigali kuri uno wa mbere nk’uko byakomejwe kuvugwa mu bitangazamajuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ndetse n’ibyo mu Karere.

Prezida wa Leta zunze ubumwe za Tanzaniya Madame Samia Suluhu Hassan wari utegerejwe mu Rwanda amaze kugera i Kigali yakirwa na Ministre w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 2/08/2021 mu rugendo rw’akazi agiye kumaramo iminsi ibiri.

Biteganijwe ko Samia Saluhu Hassan agirana ikiganiro cyihariye na prezida wa repubulika Paul KAGAME nyuma hakaza kubaho ikiganiro n’itangazamakuru.

Kugeza ubu ikizwi ni uko abo bayobozi babiri bari buganire ku mutekano hagati y’ibihugu byo mu Karere, ndetse baraza no gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Image
Prezida wa Tanzaniya ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali
Image
Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.