Mbonabucya abona igihe kigeze ngo abakinnyi b’abanyarwanda bashyireho ikigega cy’ingoboka

5,677

Uwahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mbonabucya Désire  ntiyumva uburyo abakinnyi bahisemo umwuga wo gukina ruhago mu Rwanda batagira ubwizigame buzabafasha mu gihe bazaba basoje gukina. Gusa ahamya ko kwizigama bishoboka, cyane ko baba bahembwa amafaranga menshi.

Mu bihugu byateye imbere muri ruhago, cyane cyane ku Mugabane w’i Burayi, usanga abakinnyi babigize umwuga baba bafite ihuriro runaka, ndetse yewe n’amakipe akaba agomba kubafasha kwiteganyiriza mu mushahara bahembwa.

Iyo ugeze mu Rwanda uhasanga ikinyuranyo cy’ibyo kuko kugeza magingo aya, hari n’amakipe usanga adatangira abakinnyi ba yo ubwishingizi bw’Ubuzima, bigasaba ko abakinnyi bategekwa kwiyishyurira Ubwishingizi runaka bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, ariko Ferwafa ikaba idashobora gutanga ibyangombwa by’umukinnyi (Licenses) ku ikipe iterekanye Ubwishingizi bw’abakinnyi bose izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Ku kijyanye n’ikigega cy’ubwizigame ku bakinnyi bakina ruhago mu Rwanda, biracyari nk’inzozi, nyamara abandi babigize umwuga ku migabane itandukanye usanga ibi babyumva cyane, gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, rikabigiramo uruhare, cyane ko ziba ari inshingano z’ishyirahamwe gutekerereza ejo hazaza h’abo bakinnyi, biciye muri ruhago.

Aha ni ho Mbonabucya Désire usigaye utuye ku Mugabane w’i Burayi ahera avuga ko Ferwafa yari ikwiye gufasha abakinnyi gushyiraho iki kigega cy’ingoboka, cyane ko bamwe mu bakinnyi hari abasoza gukina ruhago ariko ugasanga ubuzima bwarabaye bubi kuri bo.

Ati “Ndashaka kuvuga ku bwiteganyirize bw’abakinnyi kuko na hano ku Mugabane w’i Burayi ntabwo byahabaga cyera. Baje kureba basanga hari ikibazo cy’abakinnyi basozaga gukina ruhago ariko nta mafaranga bafite kuko bamwe bayakoresheje nabi, cyangwa se aba-Agents baratabariye.”

Yakomeje agira ati “Baje kwicara basanga hagomba kujyaho caisse yo kuzigama abakinnyi batazajya bakoraho, bakayabo hagati y’imyaka 35-40. Aha baricaye basanga hagoba kujyaho icyo kigega cy’ubwiteganyirize bw’abakinnyi.”

“Bahise bacyita ‘Assurance Groupe’. Ku mushahara uhembwa bakagira icyo bakuraho mbere yuko amafaranga yawe agera kuri konti yawe, hanyuma aya mafaranga akazakugoboka mu gihe usoje gukina.”

Aya mafaranga kandi, ntabwo kuyazigama ari ubushake bw’umukinnyi, ahubwo bitegekwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, ikipe ikerekana uko izayakata ku mishahara y’abakinnyi mbere yuko ihabwa Licences z’abakinnyi, hanyuma umukinnyi nawe akabwirwa ubwizagame bwe uko bungana kuburyo asoza gukina azi ngo mu kigega cyanjye nizigamye angana gutya.

Aha rero Mbonabucya, abona no mu Rwanda byakunda mu gihe Ferwafa nk’urwego rureberera umupira mu Rwanda, yabishyiramo ubushake kuko ahamya ko ari inshingano za yo zo gukomeza gufasha abakinnyi gutekereza ejo hazaza habo, cyane ko mu Rwanda usanga hari abasoza gukina ariko ugasanga ntibigeze bizigama, kuburyo bibaviramo kubaho nabi.

Ati “Iwacu mu Rwanda ababishinzwe bashatse babirebaho kuko twaba turi gufasha abakinnyi bacu. Ni inshingano z’abari mu mupira gutekerereza ejo hazaza h’abakinnyi bacu, niba koko tuvuga ko dushaka kubateza imbere.”

“Iyo usoje gukina, ushobora kuba udafite byinshi, wenda bijyanye n’ubwizigame bwawe, ariko byibura hari ikintu gito waba ufite cyo guheraho.”

Uyu mugabo utazibagirana mu matwi y’abanyarwanda, kubera amateka we na bagenzi be bakoze mu 2004 ubwo bajyanaga Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia, avuga ko biteye agahinda kubona umuntu wakinnye ku rwego runaka, asoza gukina ariko washaka icyo yakuyemo ukakibura.

Bityo agahamya ko abantu baba mu mupira, baramutse bafatanyije, bahindura byinshi birimo no kumvisha abakinnyi bakiri mu kibuga, ko bagomba no gutekereza kuri ejo hazaza habo kuko umupira urangira mu gihe runaka.

Ikindi kandi, aya mafaranga ntabwo umukinnyi yemererwa kuyakoraho mu gihe cyose yaba akiri mu kibuga agikina, kabone nubwo yaba yujuje ya myaka 35 cyangwa 40 ariko agikina, ntashobora kwemererwa kuyakoraho.

Bamwe mu bakinnyi mu minsi ishize bumvikanye mu Itangazamakuru basabirwa ubufasha kubera ubuzima bubi babayemo, ni Ngirinshuti Mwemere wakiniye amakipe arimo APR FC n’Amavubi, Muhamud Mossi nawe wakiniye iyi Kipe y’Ingabo n’Amavubi n’abandi.

Mbonabucya ahamya ko igihe kigeze ngo mu Rwanda habeho ikigega cy’abakinnyi cy’ubwizigame

Leave A Reply

Your email address will not be published.