Prof.Shyaka Anastase ati:”Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya”

10,099
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasoje umwaka wa 2020 agira inama urubyiruko yo kwirinda ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga mu ijoro risoza umwaka birirmo utubyiniro n’utubari.

Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze...
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Minisitiri Shyaka abinyujije kuri Twitter ye yabwiye urubyiruko ko utubyiniro n’utubari bishobora guha urwaho icyorezo cya Covid-19 kikabahitana.

Minisitiri Shyaka yagize ati “Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020, Rubyiruko, Bana bacu, Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume imuhira, mwirinde Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! 2021 tuzegukana #Intsinzi – Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu.”

Kuri uyu munsi usoza umwaka,benshi biganjemo urubyiruko bararaga bishimisha yaba mu tubari n’ahandi ariko Prof.Shyaka Anastase yababuriye ko ntaho ibyo bizajya bityo bakwiriye gushyira imbaraga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhitana abantu benshi mu Rwanda no ku isi yose.

Kuwa 13 Ukuboza uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ko abaturage bazamura imyumvire, kuko hari ibikorwa byinshi bikora mu buryo butemewe kandi bishobora guteza ibyago byo gukomeza kongera ubwandu bwa Covid-19.

Kuri uwo munsi,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye abanyamakuru ko mu gihe abantu basatira iminsi mikuru atari umwanya wo koroshya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ahubwo akwiye gukazwa kugira ngo hirindwe ko ubwandu bushya bukomeza kwiyongera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

CP Kabera yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi imaze igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, “nta gihe bigeze babona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe.”

Kwibuka30

Yakomeje ati Nk’uko bigaragara, abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.”

Yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kurusha ibisanzwe, zaba izijyanye n’amasaha y’ingendo, abitabira ibikorwa bitandukanye, ndetse abarenga ku mabwiriza ibikorwa bikaba byahagarikwa.

CP Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite andi mayeri bashaka gukoresha, bazafatirwa ibihano. Kudohoka ku kubahiriza amabwiriza ngo bigaragarira mu mibare y’abantu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenza saa yine z’ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y’amasaha yemewe.

Yakomeje ati Hari ndetse n’abarenza imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa bitandukanye nk’ubukwe, ibiriyo, gushyingura, amasoko, abakorera imihango itemewe mu rugo, ibyo byose biragenda bigaragara.”

Hari n’abandi bambara agatambaro neza mu mutwe iyo bagiye kuri moto, ariko ugasanga bambaye nabi agapfukamunwa, bigasa nk’aho inshingano bafite ari ukurinda umusatsi.

Yakomeje ati “Twiteguye gukoresha uburyo bwose mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yatanzwe ndetse n’azaza.”

CP Kabera yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura “inzira z’ibishokoro”, cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

Yakomeje ati “Ntabwo ukwiye gucungana na Polisi, ahubwo ukwiye kubahiriza amabwiriza […] Hari ibintu abantu bagenda bavuga ndetse bakanaganira ukabyumva, bakavuga ngo mu gihe dusatira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari abantu benshi batekereza kwizihiza Noheli cyangwa se Ubunani, bakabikora mu busabane.”

Turabamenyesha ko Coronavirus nta Noheli n’Ubunani igira, icyo kintu bakimenye. Abumva cyangwa bivuza ko ingamba n’amabwiriza biriho byakoroshywa, bamenye ko ahubwo ubu ari bwo hakwiye ko izi ngamba n’ibyemezo bikwiye gukazwa.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.