PSD yasabye ko abasoje amashuri yisumbuye babanza gukora igisirikare umwaka umwe

427
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’ Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), bwagaragaje ko mu ngeri y’umutekano bwifuza ko haziyongeramo gutegeka abasore n’inkumi basoje amashuri yisumbuye, kubanza kumara umwaka mu mirimo ya gisirikare bakabona gukomeza andi masomo.

Iyi ni imwe ngingo 82 zigize imigabo n’imigambi [manifesto] ishyaka PSD rizajyana mu matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ubu buryo bwo kwinjiza urubyiruko mu ngabo z’igihugu ku itegeko ariko bikaba iby’igihe gito bukoreshwa mu bihugu bigera kuri 85 ku Isi ariko bigakorwa mu buryo butandukanye.

Ibihugu bihitamo gutoza abasore n’inkumi ibya gisirikare ku itegeko, uhereye ku bafite kuva ku myaka 18.

Ubwo Senateri Nkusi Juvenal yagezaga kuri Kongere y’Igihugu ya kabiri idasanzwe y’Ishyaka PSD manifesto rizakoresha mu kwiyamamaza, kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, yavuze ko mu gukaza umutekano, bifuza ko hazashyirwaho umwaka utegetswe ku rubyiruko wo gukora igisirikare ku basoje amashuri yisumbuye.

Ati “Ishyaka PSD ritanga igitekerezo cyo gushyiraho umwaka utegetswe wo gukora igisirikare ku rubyiruko rw’abasore n’inkumi rurangije amashuri yisumbuye.”

Nubwo iyi ngingo itagarutsweho mu buryo burambuye, byumvikana nko guha imyitozo ya gisirikare umuntu wese usoje amashuri yisumbuye, akazitabazwa mu gisirikare mu gihe yaba akenewe.

Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Sudani y’Epfo itegeka urubyiruko kwinjira mu gisirikare rufite imyaka 18, Tanzania yo abantu bakora imirimo isanzwe amezi 24, ariko nta muntu uhatirwa kujya mu gisirikare.

Ni mu gihe Somalia ho amategeko yemera kujyana mu gisirikare ku itegeko abasore bafite hagati y’imyaka 18 na 40 n’abakobwa bafite hagati ya 18 na 30 ariko ntibishyirwa mu bikorwa.

Ni mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amategeko yaho yemera ko abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 45 bashobora kujyanwa mu gisirikare mu gihe byaba bikenewe.

Kwibuka30

Mu Burayi ho habarizwa ibihugu bigera kuri 15 bitegeka urubyiruko kujya mu gisirikare. Mu Burusiya abasore bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 27 bagomba kumara umwaka mu gisirikare ndetse 25% binjira muri uru rwego buri mwaka.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya rugaragaza ko byinshi mu bigo bya Leta n’ibyigenga bidapfa guha akazi umuntu utaranyuze mu gisirikare.

Kuba waranyuze mu gisirikare biguhesha amahirwe yo kwiga muri kaminuza za leta udakoze ibizamini byinshi.

Muri Autriche ho abasore bategekwa kujya kwiyandikisha mu gisirikare bacyuzuza imyaka 18, bakamaramo amezi atandatu. Utabishaka ajya gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro akayimaramo amezi icyenda.

Muri Ukraine iri tegeko ryakuweho mu 2013 ariko nyuma y’uko u Burusiya bwigaruriye intara ya Crimea, kwinjiza abasore mu gisirikare ku itegeko byasubijweho. Mu 2021, hinjiye abagera kuri 13.575.

Muri Koreya y’Epfo na ho umuhungu ufite imyaka 18 kugeza kuri 36 agomba kunyura mu myitozo ya gisirikare.

Ibihugu nka Algerie, Angola, Eritrea n’ahandi muri Afurika usanga abasore bafite kuva ku myaka 18 bategetswe kujya mu gisirikare.

Hari n’aho bahitamo abategekwa kujya mu gisirikare hagendewe ku mubare w’abakenewe n’ubumenyi bw’abakenewe [selective compulsory military service].

Nko muri Bénin abafite imyaka 18 kugeza kuri 35 bategekwa kujya mu gisirikare ariko hakajyanwa abasoje kaminuza. Muri Cap Vert ho abatoranyijwe bamara imyaka ibiri mu mirimo ya gisirikare.

Ni mu gihe mu Misiri abasore bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30 bategekwa kunyura mu gisirikare nibura ameze ari hagati ya 18 na 36, hanyuma bakajya mu mutwe w’abashobora kwitabazwa aho rukomeye [reserves] mu gihe cy’imyaka icyenda.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.