PSG ya Neymar na Waasland Beveren ya Djihad Bizimana mu mukino waranzwe n’udushya twinshi

11,935
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu mugi wa Paris kukibuga Parc des Princes haberaga umukino wa gishuti wahuje Paris Saint-Germain na Wasland Beveren ikinamo umunyarwanda Bizimana Djihad.

Uyu mukino waje kurangira PSG itsinze ibitego 7-0, Bizimana Djihadi yakinnye iminota 90′.

Ikipe ya PSG yifashishije abakinnyi bayo bakomeye barangajwe imbere na Neymar, Mpapee na Icardi.

11 Babanjemo ku mukino wa Waslaand Beveren na PSG

Nyuma y’imnota 19′ umukino utangiye, ikipe ya Waasland Beveren yaje kwitsinda igitego ku mupira warutewe na Kylian Mpappe. Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Alexander Vikotic.

Nyuma y’iminota 7′ gusa Neymar yaje gukururwa mu rubuga r’wamahina umusifuzi yemeza ko ari penaliti ya PSG yanaje guterwa neza na Neymar biba bibaye ibitego 2-0.

Kwibuka30
Bizimana aburanira ikipe ye ya Waasland Beveren

Mbere gato y’uko bajya kuruhuka, Myugariro wa Waasland beveren yakuyemo umupira n’amaboko bituma umusifuzi atanga penaliti ya kabiri ku ikipe ya PSG. Neymar na Icardi bahererekanyije neza umupira batsinda igitego cya 3.

Nyuma yo kuva mu karuhuko, Mbappe yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 60, nyuma y’iminota 4′ gusa Eric Maxime ashyiramo igitego cya 5 ku ishoti rikomeye yatereye kure y’izamu. Nyuma y’umunota 1′ gusa, uyu munya Cameroon yaje gutsinda ikindi gitego cya 2 kikaba igitego cya 6 muri uyu mukino. Ku munota wa 93′, Mbe Soh yaje gushyiramo agashinguracumu umukino urangira ari ibitego 7-0.

Tumwe mu dushya twagaragaye muri uyu mukino ni ubwinshi bw’abafana bari ku kibuga Parc de Princes, guhanahana penaliti kwa Neymar na Icardi, gusifurwa n’umugore, guhinduranya ibibuga buri minota 25′ ndetse n’ubwinshi bw’ibitego byabonetse mu mukino.

Waasland Beveren yasoje shampiyona iri ku mwanya wanyuma mu gihugu cy’Ububiligi. kugeza ubu ntiharamenyekana niba izamanurwa mu kiciro cya kabiri cyangwa izaguma mu kiciro cya mbere. Ni mugihe PSG yo yarangije Shampiyona iri ku mwanya wa mbere ikaba ikomeje kwitegura imikino ya Champions League izakomereza muri Portigal.

Leave A Reply

Your email address will not be published.