Umugabo yaciwe akayabo k’amashilingi ya kenya 700,000 nyuma yo kubyarana n’umugore w’abandi

6,933
Kwibuka30

Urukiko Rukuru rwa Mombasa, rwategetse ko umugabo yishyurwa ibihumbi 700 by’amashilingi ya Kenya, nyuma yo gupima bagasanga atari Se w’umwana w’uwari umugore we.

Aya mashilingi azayishyurwa nk’indishyi yo guteshwa umutwe, guhangayika no gusebywa. Harimo ibihumbi 300 by’amashilingi uyu mugabo avuga ko yakoresheje yita ku wari umugore we igihe yari atwite ndetse n’ayo yatanze kwa muganga abyara.

Daily Nation yanditse ko biteganyijwe ko ibi bihumbi 700 by’amashilingi bizishyurwa na Se w’uwo mwana bitiriraga uwo mugabo.

Mu cyemezo cyafashwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru, umucamanza Eric Ogola, yavuze ko uyu mugabo wahawe izina rya SVK, afatwa nk’umuntu mwiza wafashije umugore wahawe izina rya RNL kubyarira mu bitaro byiza akamwishyurira ikiguzi cyose.

Uyu mugore nyuma yo kubyara ngo yafashe icyemezo cyo gusubira iwabo aho yamenyeshereje umugabo we ko atari Se w’uwo mwana yabyaye. Umucamanza yavuze ko uyu mugabo akwiye guhabwa indishyi y’ibyo yatanze yita ku mwana na nyina.

Kwibuka30

Umugabo yabwiye urukiko ko ubwo mu Ukwakira 2015 umugore we yabyaraga umwana w’umukobwa, yishimye cyane ndetse agaterwa ishema no kwitwa umubyeyi ariko bidatinze mu 2016 umugore we akamubwira ko uwo mwana atari we, ibyari ibyishimo bikavamo umubabaro.

Akibwirwa iyi nkuru ngo ntabwo yabyemeye bituma asaba ko hakorwa ibizamini, hafatwa amaraso ajyanwa muri Afurika y’Epfo gupimwa basanga uwo mwana koko atari uwe.

Yavuze ko uwo mugabo wabyaranye n’umugore we, bigaragara ko bajyaga baryamana abizi neza ko yashatse afite undi mugabo ndetse nyuma yo gutandukana ubu barabana nk’umugore n’umugabo.

Uwabyaranye n’umugore w’abandi wiswe NTA yavuze ko yari asanzwe akundana n’uwo mugore ariko bagatandukana ho gato agahita ashakana n’uriya mugabo. Yavuze ko atari azi ko uwo mwana ari uwe.

Nyuma y’uko ibizamini byerekanye ko umwana atari uwa SVK ahubwo ari uwa ANTA, yahise yandikwa kuri Se akurwa ku wari wamwiyandikishijeho azi ko ari we Se.

(Inkuru ya igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.