Qatar: Leta yahambirije abimukira barenga 60 bihaye kwigaragambya ngo ni uko batari guhembwa imishahara yabo

8,408
Kwibuka30

Qatar yasubije iwabo abakozi b’abimukira bigaragambije kuko batishyuwe imishahara yabo, mu gihe iki gihugu kitegura kwakira igikombe cy’isi mu Ugushyingo(11). 

Abakozi bagera nibura kuri 60 bakoraniye imbere y’ibiro bikuru bya Al Bandary International Group i Doha tariki 14 z’uku kwezi – bamwe bivugwa ko bari bamaze amezi menshi badahembwa. 

Bamwe muri bo barafashwe barafungwa, abandi basubizwa mu bihugu byabo, nubwo hatazwi neza umubare wabo. 

Leta ivuga ko abasubijwe mu bihugu byabo ari “abarenze ku mategeko y’umutekano”. 

Kuva mu 2010 ubwo Qatar yahabwa kwakira igikombe cy’isi – yatangiye imirimo myinshi yo kubaka za stade n’ibindi bikorwa remezo – gusa uko ifata abakozi b’abimukira byakomeje kwibazwaho. 

Al Bandary International Group ni kompanyi ikora ahanini ibijyanye n’ubwubatsi. 

Ntabwo bizwi neza niba abo bakozi bari mu bakoraga mu gutegura igikombe cy’isi kandi komite igitegura yanze kugira icyo ibivugaho.  

Gusa mu itangazo ryahawe BBC natwe dukesha iyi nkuru, leta ya Qatar yemeje ko hari umubare w’abakozi bakoze imyigaragambyo itamenyerewe i Doha bafunzwe kubera kurenga ku mategeko y’umutekano rusange.

Iryo tangazo rivuga ko bacye muri bo “banze gutuza” bashobora kuvanwa mu gihugu, ariko imiryango iharanira uburenganzira ivuga ko hari abamaze koherezwa iwabo. 

Kwibuka30

Leta ya Qatar ivuga ko izishyura imishahara yose y’ibirarane n’inyungu ku bakozi bayisaba.  

Leta kandi ivuga ko Al Bandary Group yari irimo gukorwaho iperereza ku kutishyura abakozi, kandi ko hagiye gufatwa ingamba kuko yananiwe kubishyura nyuma y’igihe ntarengwa yahawe. 

Ikibazo cy’aba bakozi cyavuzweho na Equidem, ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu kibanze cyane ku burenganzira bw’umukozi.  

Umukuru wayo Mustafa Qadri yabwiye itangazamakuru ati: “Twese twabeshywe na Qatar na FIFA?  

“Bagiye batubwira ko nta kibazo kizavuka mu kwakirira igikombe cy’isi muri Qatar, igihugu kigihanira abantu kuvuga ibyo batekereza.”

Abakozi bigaragambije ni abava muri Bangladesh, Misiri, Nepal, Ubuhinde na Philippines, nk’uko Qadri abivuga. 

Qadri wakomeje kuvugana n’abakozi benshi avuga ko abapolisi bamwe babwiye abigaragambya ko, nibabikora mu gihe cy’ubushyuhe, bazarazwa ahatari ibyuma bitanga ubuhehere. 

Ati: “Uribaza agahinda k’abo bakozi biyemeje kwigaragambya kuri dogere 42? Ntabwo ari abanyapolitiki, bifuzaga gusa guhemberwa akazi bakoze.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.