Gasabo: Umukozi wari mu gikorwa cy’ibarura yashumurijwe imbwa ziramurya ubwo yari yinjiye mu gipangu cy’abakire

9,443

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yashumurijwe imbwa ziramurya ubwo yari yinjiye mu gipangu cy’abakire mu gikorwa cy’ibarura.

Icyumweru kirashize mu Rwanda hose hatangijwe igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, ni igikorwa kigamije kugera kuri buri rugo rwose mu gihugu, ndetse ni kimwe mu bikorwa by’ingirakamaro ku igenamigambi rya Leta, ni igikorwa kigomba kubahwa na buri wese, ibi bikaba byarashimangiwe na perezida wa Repubulika PAUL KAGAME kuko ari umwe mu bantu basuwe n’abakozi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare agatanga amakuru yabazwaga n’abakarani b’ibarura.

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe batagiha agaciro, bakagifata nk’igikorwa gisanzwe ndetse giciriritse, nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bakarani b’ibarura kuko ngo hari ingo binjiramo bagasuzugurwa ndetse bakabwirwa nabi.

Ibi nibyo byabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 23/08/2022 kuri umwe mu bagore bari muri icyo gikorwa cy’ibarura ubwo yinjiraga muri kimwe mu bipangu by’abakire mu Murenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, mu mudugudu wa Gatagara ho mu Karere ka Gasabo.

Uwo mugore yavuze ko yabanje gukomanga habura uwamukingurira, nyuma y’iminota nk’itanu yumva ijwi rimubaza uwo ariwe, arabibwira maze bamusaba kumuvira ku gipangu, yagize ati:”Nahageze, ndakomanga ntihagira unkingurira, hashize akanya numvise ijwi rimbaza uwo ndiwe, ndamwibwira maze ahita ansaba kumuvira ku gipangu, mpita mbabaza igihe bazabonekera ngo nze mbabarure, ako kanya ahita arambwira ngo araje anyereke ikimbaho niba nanze kumuviraho, mu gihe nariho ntekereza ikigiye gukurikira, yakinguriye imbwa iransimbukira iranduma nyikizwa n’abagenzi”

Nyuma y’iki gikorwa, bamwe mu bakozi bari mu ibarura biganjemo abarimu bo mu mashuri mato bavuze ko n’ubwo benshi benshi bari kumva umumaro w’iki gikorwa, ariko ko hari abandi batabikozwa ku buryo bizabangamira igiteganijwe kuva muri rino barura.

Ikinyamakuru indorerwamo.com cyashatse kumenya icyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uno murenge abivugaho ariko ntuyafata terefoni ye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.