Qatar: Umunyamakuru ukomeye yaguye igihumure arapfa ubwo yarebaga umupira wa Argentine n’Ubuholande

6,131

Umunyamakuru ukomeye uturuka mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika yaguye hasi igihumure arapfa ubwo yari arimo arareba umupira wa Argentine na Hollande

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ubwo abantu barebaga umupira wa kimwe cya kane cy’irangiza wahuzaga amakipe ya Argentine na Hollande, umwe mu banyamakuru bakomeye wo mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika witwa Grant Wahl w’imyaka 48 wari waje mu gikorwa cyo kogeza no gutara inkuru z’imikino iri kubera mu gihugu cya Qatar yikubise hasi igihumure arapfa.

Kugeza ubu amakuru ahari, aravuga ko uwo mugabo yaba yazize indwara y’umuvuduko udasanzwe w’amaraso n’ubwo bwose nta makuru ya muganga yari yabyemeza kugeza ubu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika ryasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’uyu mugabo ndetse rivuga ko ribabajwe n’urupfu rw’uyu mugabo wajyaga ubagezaho amakuru ya hato na hato y’ibiri kubera mri kiriya gihugu cya Qatar, bagize bati:”Abakunzi ba ruhago ba hano iwacu bahoraga bategereje amakuru meza kandi y’ingenzi kuri Gant, twihanganishije umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’umuryango we”

Bwana Wahl w’imyaka 48 y’amavuko yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’1996 arimaramo imyaka 23 yose, amakru avuga ko yatangiye kujya yogeza imikino ya ruhago ndetse na basketball.

Comments are closed.