Umuhanzi Chala Muana wabiciye bigacika mu njyana ya Rumba yitabye Imana ku myaka 64

6,430
Kwibuka30

Umuhanzi wabaye icyamamare n’ikimenya bose mu myaka yo ha mbere Chala Muana ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Imwe mu nkuru z’incamugongo yabyukiye mu matwi ya benshi mu bantu bafite imyaka yigiye imbere ho gato, ni inkuru y’urupfu rw’icyamamare n’ikimenyabose muri muzika yo mu njyana ya rumba, madame Elisabeth Chala Muana wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Ukuboza 2022.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mudamu wabaye icyamamare yemejwe na Bwana Claude wari usanzwe ariwe ukurikiranira hafi hafi uyu ubyeyi, kuri facebook ye yagize ati:”Mu gitondo kare kuri uyu wa gatandatu, Imana nziza yahise kwisubiza Chala Muana, Imana nziza ishimirwe igihe cyose yamudutije, tukabana nawe, urabeho mama Chala Muana”

Chala Muana ukomoka mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo yavutse mu mwaka w’i 1958, yabaye umuhanzi ukomeye cyane mu njyana ya rumba, yari umwanditsi, umuririmbyi ndetse akaba n’umubyinyi ku buryo yashimishaga cyane ababaga bagiye mu bitaramo bye mu myaka ya za 90, ni umwe mu bagore bari bazwiho ubuhanga budasanzwe ku rubyiniro no mu kwandika amagambo anogeye amatwi n’imitima y’abakunzi be.

Kwibuka30

Chala Muana yamenyekanye ku kabyiniro ka Maman Nationa, akundirwa cyane mu ndirimbo nka Malu, Tshianza, Tshibola, n’izindi. Yakoze ingendo nyinshi cyane mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzaniya, Burundi, Kenya, akaba yitabye Imana yarakoze albums ziger akuri 20 zose, ikintu gifatwa nk’intambwe ikomeye muri muzika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.