Raila Odinga yasabye Abanya Kenya kwigira ku isuku yo mu Rwanda
Umujyi wa Kigali wamaze kubaka izina mu bijyanye n’Isuku haba ku mugabane w’Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.
Nubwo u Rwanda rushimirwa intambwe rutera mu nzego zitandukanye, kimwe mu bitera ishema buri Munyarwanda ni ukuba Kigali ihiga indi mijyi y’Afurika mu isuku.
Umunyapolitiki ukomeye muri Kenya Raila Amolo Odinga, yavuze ko yavuze imyato isuku ntangarugero iboneka mu Mujyi wa Kigali, ashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watumye iyo suku igerwaho.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwashyizeho politiki n’amategeko bigenga isuku n’isukura byagiye bitanga umusaruro mu bihe bitandukanye.
Iyo utembera mu Mujyi sa Kigali, usanga imihanda minini isukuye ndetse hari abantu bahora bayisukura n’ubwo Abanyarwanda bose bamaze kumenyera gushyira imyanda ahabugenewewe.
Imihanda itandukanye muri Kigali no mu yindi mijyi minini yagiye irimbishwa mu buryo butandukanye uhereye ku guterwamo imikindo, indabyo n’ibindi biti n’ibyatsi bibisi birushaho kuzana umwuka mwiza mu mijyi.
Ku wa Mbere ni bwo, Raila Odinga yasabye Abanyakenya gusura u Rwanda bakigira ku ngamba Igihugu cyafashe kugira ngo kigere ku rwego amahanga agitangarira ku Isuku.
Yabivugiye mu bukangurambaga bwo kwiyamamariza kuyobora Kenya ahagarariye Ishyaka Azimio la Umoja bwabereye ahitwa Kamukunji.
Odinga yavuze ko ibitangaza byakozwe i Kigali bishobora no gukorwa i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya, uyu mujyi na wo ugacya nka Kigali.
Nk’uko byatangajwe na TV47 Kenya, Raila Odinga yagize ati: “Nujya i Kigali, Paul Kagame yasukuye umujyi ku buryo iyo uhageze ukeka ko ari i Burayi. Indabo zihingwa ahantu hose ndetse nta mwanda wabona mu nzira. N’Abanyakenya bashobora kubikora.”
Isuku ya Kigali ntabwo yizanye kuko yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye na ya myitwarire iranga Abanyarwanda.
Imicungire y’imyanda na yo yashyizwe mu maboko y’obigo bishinzwe guharanira ko buri myanda yose igera aho yagenewe
Hari kandi amategeko yashyizweho agamije gukumira imyanda y’uburyo bwose.
Nko guhera mu 2008, u Rwanda rwaciye amashashi n’ibindi bikoresho bisa na yo, itegeko rikaba rihana umuntu wese ukoresha cyangwa ukwirakwiza ayo mashashi atemewe.
Umuganda na wo ni igikorwa ngarukakwezi kigira uruhare mu gusukura no gutunganya ibice bitandukanye by’imijyi, aho abaturage batuye no mu bindi bice by’Igihugu.
Comments are closed.