Agapfukamunwa kasubijweho

9,312
Kwibuka30
I'm a restaurant owner in Rwanda. Its lockdown saved my business – and  shows richer countries how to beat Covid-19 | The New Times | Rwanda

Nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yemeje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, RDB yo yatangaje ingeli z’abantu n’imirimo bategetswe gukomeza kukambara

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 13 Gicurasi nibwo inama y’abaminsitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika yemeje ko bitakiri ngombwa ko Abanyarwanda bakomeza kwambara agapfukamunwa, ariko icyo gihe yari yagiriye inama yo gukomeza kukambara ku bantu bakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi, n’ubwo bimeze bityo abantu bari bumvise ko gakuweho burundu ku bantu bose.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’inama y’aba minisitiri, urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwibukije ko hari ingeli z’abantu bategetswe gukomeza kwambara agapfukamunwa mu gihe bari mu kazi.

RDB yamenyesheje abakozi bo muri za restaurants, Salon zogosha n’izitunganya imisatsi n’abandi bakora muri serivisi bahura n’abakiriya, gukomeza kwambara udupfukamunwa igihe cyose bahura n’abo bakiliya.

Kwibuka30

Mu itangazo RDB yashyize ku rukuta rwa twitter, yagize iti:”

Following the cabinet resolutions of 13 May 2022 on measures to contain the spread of Covid-19, RDB would like to inform all customer-facing employees in the service sector such as restaurants, salons, spas among others to wear face masks at all times when attending to clients.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Gicurasi 2022 habonetse abantu bagera ku munani banduye Covid-19, imibare itari iherutse.

Kugeza ubu ministeri y’ubuzima irakangurira abaturage kwikingiza urukingo rwo gushimangira kugira ngo dukomeze kugira icyizere cyo gusezerera icyorezo cya Covid-19 mu buryo bunoze.

Comments are closed.