Ramaphosa yashimiye Putin wemeye gucyura Abanyafurika y’Epfo barwanaga muri Ukraine

174

Perezida wa Afrika Y’Epfo Bwana Ramaphoza, yashimiye Prezida Putin w’Uburusiya nyuma y’uko yemeye gucyura bamwe mu banyafrika y’Epfo bari barashutswe akazi nyuma bakisanga ku mirongo y’urugamba muri Ukraine.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yashimiye mugenzi we w’Uburusiya Bwana Vladimir Putin wafashije gucyura Abanyafurika y’Epfo 17 avuga ko bashutswe akazi nyuma bakinjizwa mu ntarambara muri Ukraine.

Amakuru avuga ko abantu bari hagati y’imyaka 20 na 39 umwaka ushize bagiye mu Burusiya bazi ko bagiye gutozwa no guhabwa akazi nk’abarinzi bwite (bodyguard) ariko boherezwa ku mirongo y’urugamba muri Ukraine.

Ibiro bya Ramaphosa byemeza ko bane muri abo bagaruwe iwabo ku wa gatanu ushize, abandi 11 bakaba bari mu nzira bataha, mu gihe abandi babiri bazataha nyuma.

Amakuru akomeza avuga ko aba bantu bahawe banasinyishwa amasezerano yanditse rurimi rw’Ikirusiya ariko kuko batari bazi Ikirusiya batamenye ko bemeye kuba abarwanyi b’abacanshuro.

Itangazo rya Vincent Magwenya umuvugizi wa Ramaphosa rivuga ko mu bategereje gutaha “babiri bari mu bitaro i Moscow”.

Magwenya avuga ko tariki 10 z’uku kwezi Ramaphosa yavuganye na Putin kuri iki kibazo “akamushimira cyane ubufasha mu gucyura abo baturage.

Hagati aho, Duduzile Zuma-Sambudla, umukobwa wa Jacob Zuma wigeze kuyobora icyo gihugu, yavuzwe mu bantu bafasha mu kujyana urubyiruko rw’iki gihugu kurwanira Uburusiya muri Ukraine, ariko Duduzile yahakanye ibi birego, kandi mu bamureze harimo umuvandimwe we bavukana kuri se Nkosazana Zuma Mncube ibirego byatumye ahatirwa kwegura nk’umudepite mu nteko ishingamategeko.

Gushuka urubyiruko rw’Abanyafurika y’Epfo kujya kurwana muri Ukraine byatumye mu Ukuboza gushize abantu batanu barimo umunyamakuru w’ikinyamakuru cya leta bafungwa na polisi.

Comments are closed.