Rayon Sport FC isezereye Police FC yari yijejwe ibirenze iramutse itsinze uyu mukino

3,095
Kwibuka30

Ikipe ya Rayon sport FC isezereye ikipe ya Police FC bituma ikomeza mu cyiciro cya nyuma cy’igikombe cy’amahoro yari yarikuyemo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2023 ikipe ya Rayon Sport yagombaga kwakira ikipe ya Police FC mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, ni umukino wabereye ku kibuga cya KPS (Kigali Pele Stadium).

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kuko ubuyobozi bw’impande zombi bwari bwijeje abakinnyi babo agahimbazamusyi gatubutse mu gihe batahukana intsinzi, biravugwa ko ubuyobozi bushya bwa Police FC bwari bwijeje abakinnyi agahimbazamusyi kangana na 250,000Frw mu gihe batsinda ikipe ikipe ya Rayon sport bagakomeza ku mukino wa kimwe cya kabiri, mu gihe ikipe ya rayon sport yari yijejwe agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu mu gihe yasezerera ino kipe y’abapolisi.

Abakunzi ba Rayon bari bijeje abakinnyi babo agatubutse baramutse babatsindiye ikipe ya Police FC maze bagakomeza ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiye aho impande zombi zahaye icyubahiro abantu basaga ijana bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura mu Ntara y’Uburengerazuba nk’uko imibare yashyizwe hanze n’inzego za Leta kuri uyu wa gatatu.

Amakipe yombi yabanje guha icyubahiro no kuzirikana abantu barenga ijana bahitanywe n’ibiza

Ku munota wa mbere w’umukino gusa, rutahizamu wa Police FC Bwana Hakizimana Muhadjiri yahushije uburyo bwashoboraga kubyara igitego hakiri kare ndetse cyashoboraga guhindura isura y’umukino ariko Hategekimana Bonheur yari ahagaze neza mu izamu rya Rayon Sports.

Kwibuka30

Ikipe ya Rayon Sports yahise ikanguka ndetse itangira gusatira biciye kuri Joackim Ojera na Willy Essomba Onana bagoye cyane Police FC.

Ku munota wa 37 Luvumbu Nzinga Hértier yafunguye amazamu ku mupira mwiza wari uhinduwe na Ojera ku ruhande rw’iburyo. Igitego cyahaye akazi katoroshye ikipe y’abapolisi kuko byahise biyongera imibare, byasabaga ko Police FC itsinda ikipe ya rubanda ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu ukurikije uko umukino wa mbere wari wagenze.

Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego cyinjiyemo, ariko ba rutahizamu ba Rayon sport bakomeza kugora ba myugariro ba Police bakomeje kwihagararaho

Igice cya Kabiri kigitangira, Ojera wari wagoranye kuri uyu munsi, yakorewe ikosa na Rutanga Eric maze Ruzindana Nsoro atanga penaliti, yinjizwamo neza na Onana ku munota wa 46, ibintu byatumye imibare yoroha ku ruhane rwa Rayon, ari nako ikomerera Police FC.

Police FC yari yabuze ibisubizo kuri uyu munsi, yahise ikora impinduka isimbuza Usengimana Danny, na Nshuti Savio Dominique basimburwa na Kayitaba Bosco na Ntwari Evode basabwaga gufasha ikipe kugabanya umubare w’ibitego.

Ku munota wa 75 ikipe y’abashinzwe umutekano, yabonye igitego cyayigaruriraga icyizere gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ariko ibyishimo byayo ntibyatinda kuko ku munota wa 76 Onana yongeye kuyibonamo igitego cya Gatatu cya Rayon Sports.

Ikipe ya rubanda yakomezaga kwiyongereraga icyizere, kubera umubare w’ibitego ariko Police FC ibona igitego ku munota wa 90 cyatsinzwe na Kayitaba Bosco ariko kitari gihagije.

Umukino warangiye, Rayon Sports isezereye Police FC ku kinyuranyo cy’ibitego 6-4. Rayon sport izahura na Mukura VS muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, mu gihe APR FC izahura na Kiyovu Sports.

Luvumbu wakomeje kugora ba myugariro ba Police FC

Leave A Reply

Your email address will not be published.