Umuntu utatangarijwe amazina yaraye ateye ingoro y’ubwami bw’Ubwongereza

3,095
Kwibuka30

Ingoro ya Buckingham y’ubwami bw’u Bwongereza yatewe n’umuntu utaratangazwa izina mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, mbere y’iminsi mike ngo umwami Charles III yimikwe ku mugaragaro.

Polisi yatangaje ko umugabo utaramenyekana yageze ku marembo agana ku ngoro y’ubwami, akanaga ibintu bimeze nk’amasasu mu mbuga y’ibwami.

Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ashinjwa kwitwaza intwaro zitemewe. Nta kurasana kwigeze kubaho mu kumuta muri yombi.

BBC yatangaje ko uwo mugabo ashobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe, ari nabyo polisi igikoraho iperereza.

Kwibuka30

Uwo mugabo akimara gufatwa, inzira zinyura hafi y’urugo rw’umwami zahise zifungwa icyakora nyuma y’amasaha make zongera gufungurwa.

Russia Today yatangaje ko ubwo ibyo byabaga, Umwami Charles III n’umugore we Camilla batari bahari.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami Charles III azimikwa ku mugaragaro, agasimbura ku ntebe y’ubwami nyina Umwamikazi Elisabeth wapfuye muri Nzeri umwaka ushize.

Inzego z’umutekano z’u Bwongereza ziryamiye amajanja kugira ngo hatazagira ikirogoya uwo muhango w’iyimikwa rya Charles III.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.