Rayon sport yamuritse imyenda izajya yambara muri shampionnat

6,121
Image
Ikipe ya Rayon yamuritse imyenda izajya yambara mu gihe yasuye ndetse n’iyo izajya yambara mu gihe yasuwe.

Mu muhango wabereye mu Nzomve ku kicaro cy’uruganda rwa Skol akaba ari nawe (Skol) muterankunga mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Rayon Sport yamuritse imyenda izajya ikoresha mu mikino ya championnat biteganijwe ko izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.

Imikino izajya yakirwa na Rayon, abakinnyi babanza ndetse nabasimbura bazajya bambara imyenda y’ubururu. Imipira ni ubururu bunoze, amaboko y’umweru, ku ruhande rw’ibimoso hari ikirangantengo cya Rayon Sport, mu gihe i buryo hariho izina ry’uruganda JAKO, noneho mu gatuza hakabaho icyapa kinini cy’uruganda Skol, amakabutura nayo ni ubururu hose, ariko hepfo hakaba akabara k’umweru, amasogisi ni ubururu bunoze.

Image
Ni mu muhango witabirirwe n’abayobozi bo ku mpande zombi

Mu gihe ikipe izaba yakiriye, izajya yambara imipira y’umweru, ariko amaboko akaba umutuku, amakabutura nayo ni umweru, yanditsweho izina ry’uruganda rwa Jako.

Image
Image
Hamuritswe n’amakoti yo mu myitozi n’ahandi hatandukanye

Comments are closed.