Nyabihu: Kera kabaye Gitifu w’Akarere yeguye nyuma yo gutsimbarara amazi atatu.

4,643
Kwibuka30
Gitifu w'Akarere amaze amezi atatu asabwe kwegura arinangira kugera ubwo  Meya afunga ibiro bye. >>>Inkuru irambuye - Inkanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, yeguye ku nyuma y’amezi atatu asabwe kwegura n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse, ariko ntabikore.

Bivugwa ko Ndizeye Emmanuel yari yaranze kwegura nk’uko yari yabisabwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba kuko ngo bitari binyuze mu nzira z’amategeko ndetse we akabibonamo akarengane.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yemeje amakuru y’ubwegure bwe avuga ko bagiye gutegura Inama Njyanama yo kwiga ku busabe bwe.

Kwibuka30

Ati “Ni byo ibaruwa yatugezeho yanditse asaba guhagarika akazi natwe ubu tugiye gutegura Inama Njyanama iziga ku busabe bwe kuko ariyo ifite ububasha bwo kumwemerera cyangwa kumuhakanira.”

Mu kiganiro yagiranye na “Igihe.com” dukesha iyi nkuru mu Cyumweru gishize, abajijwe ku mwuka mubi uvugwa mu buyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, Guverineri Habitegeko yari yavuze ko Gitifu yasabwe ibisobanuro kandi ari ibintu bisanzwe ku mukozi uwo ari we wese kuba yasabwa gusobanura ibijyanye n’inshingano ze.

Ati “Icyo numvise ni uko yasabwe ibisobanuro. Ni uburenganzira bw’umukoresha gusaba umukozi ibisobanuro ku makosa acyekwaho kandi abuhabwa n’amategeko. Ayo mategeko kandi ni yo aha umukozi uburenganzira bwo kwisobanura ku makosa yasabweho ibisobanuro.

Guverineri Habitegeko yasabye by’umwihariko abayobozi bo muri iyi ntara kuzuza inshingano ze ariko nanone utabashije kuzubahiriza akaba yasabwa kubisobanura agatanga impamvu zabimuteye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.