Rayon sport yanyomoje amakuru yavugaga ko yabonye umuterankunga mushya ariwe Mutzig

11,646
Kwibuka30

Abinyujije ku rukuta rwa twitter, Prezida w Rayon sport Bwana SADATE MUNYAKAZI yanyomoje amakuru yavugaga ko MUTZIG yabaye umufatanyabikorwa mushya w’iyo kipe.

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yakomeje acicikana ku mbuga nkoranyambanga avuga ko ikipe ya Rayon Sport yamaze gutandukana n’umufatanyabikorwa wayo ariwe Skol ikaba yatangiye gukorana n’undi mufatanyabikorwa ariwe Bwalirwa ku kinyobwa cyayo cya MUTZIG, ndetse hari n’amashusho abantu bamwe na bamwe bari bakwirakwije agaragaza ikinyobwa cya Mutzig ku mipira abakinnyi bazajya bambara.

Kwibuka30

Ariko kuri uyu munsi abinyujije ku rukuta rwa twiter, Bwana MUNYAKAZI Sadate prezida wa Rayon sport yanyomoje iby’ayo makuru. Bwana SADATE yazubizaga ubutumwa bw’uwitwa Robert Gasana nawe yari yanditse abwohereza kuri page ya Rayon sport, ashyiraho ifoto iriho umupira wa Rayon sport, ushushanijeho amazina y’ikinyobwa cya MUTZIG, maze ahita abaza ati:”IS THIS TRUE” mu yandi magambo ati:”Ibi ni ukuri?”

Maze mu magambo make, ubuyobozi bwa RAYON SPORT bwahise bugira buti “FAKE NEWS” Bivuze ngo ayo makuru siyo.

Kugeza ubu amasezerano azwi ikipe ya Rayon Sport ifite, ni ayo ifitanye na SKOL.

This image has an empty alt attribute; its file name is safe_image.php
Leave A Reply

Your email address will not be published.