Rayon Sports yatandukanye n’abatoza bayo

289
kwibuka31

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza Afahmia Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri Azouz Lotfi ukwezi kumwe, kubera umusaruro muke.

‎‎Abo batoza bombi bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025 ariko banga kuyikoresha mu masaha abiri bahamaze.‎‎

Afahmia Lotfi yahagaritswe nyuma yo kugira intangiriro mbi za Shampiyona harimo umukino yatsinzwemo na Police FC n’uwo yanganyijemo na Gasogi United.‎‎

Umusaruro muke wiyongera ku gusezererwa kwa Rayon Sports nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup na Singida Black Stars yo muri Tanzania.‎‎

Inshingano zo gutoza zasigaranywe by’agateganyo n’umutoza Wungirije w’Umurundi, Haruna Ferouz, ari na we uzatoza umukino wa Rutsiro FC ku wa Gatandatu, ku munsi wa Kane wa Shampiyona.

‎‎Lotfi wari umaze iminsi 137 atangiye akazi muri Rayon Sports, yayigezemo avuye muri Mukura VS yatoje imyaka itatu.‎

Comments are closed.