RBA yirukanye umunyamakuru wari uherutse kwaka agacupa minisitiri kuri twitter

5,234

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda cyirukanye umunyamakuru w’imikino uherutse kwaka agacupa minisitiri ubwo bahuriraga kuri twitter.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda cyatangaje ko cyahagaritse umunyamakuru Christian Lorenzo numa y’uko uno musore asabye minisitiri agacupa kugira ngo amurangire aho ikibazo uwo musore wari umaze kugaragaza giherereye ngo gikosorwe.

Ubundi byagenze bite? Byatangiye bite?

Ubundi bitangira, uyu musore uzwi cyane mu rubuga rw’imikino kuri RBA yashyize ku rukuta rwe aka video kagaragaza umwana uvuga ko yahohotewe n’umubyeyi we, ntibyatinze kano ka video kageze kuri minisitiri Bayisenge Jeannette.

Minisitiri icyo yakoze yahise abaza uwo musore Lorenzo ko yamuha amakuru arambuye kugira ngo we nka minisitiri yikurikiranire ubwe icyo kibazo kuko n’ubundi yari yagishyize aho kugira ngo gikemuke.

Bwana Lorenzo MUSANGAMFURA akibona ubwo butumwa bwa Minisitiri yahise amusubiza ko nta cupa rye azi, ko aricyo kigomba kubanza ibindi bikaza nyuma.

Ubu nibwo butumwa Lorenzo yasubije minisitiri.

Nyuma minisitiri yamubwiye ko atari azi ko n’iby’agacupa birimo, ko we yari aziko Lorenzo ari gutabariza uwo mwana, Lorenzo nabwo ntiyarekeye aho ahubwo yongeye abwira ministiri ko Icyaka nacyo cyica!!

Nyuma ubwo butumwa uwo munyamakuru yakomeje guterana na minisitiri bwageze ku bantu benshi kugeza ubwo inkuru igeze mu bitangazamakuru ndetse bigera no ku muyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru RBA Bwna Arthur Assimwe, maze nawe avuga ko Lorenzo ari umunyamakuru ukiri muto kandi w’umunyempano ari kwimenyereza akazi kuri RBA, mu butumwa bwe Arthur yavuze ko azamutumaho bagasangira agakawa akanamugira inama nka murumuna we, ariko nyuma y’ubwo butumwa bwa Arthur, byamenyekanye ko uwo musore yamaze gusezererwa mu kazi muri icyo kigo.

Lorenzo nawe yasabye imbabazi abamukurikira kuri twitter avuga ko yarimo aratebya.

Abinyujije ku rukuta rwe na none, Bwana Lorenzo Musangamfura yasabye imbabazi abantu bose bamukurikira kuri twitter avuga ko yari arimo aratebya ko kandi yiseguye ku babifashe nk’ikinyabupfura gike

Inkuru y’uno musore yakiriwe mu buryo butandukanye, ku buryo hari abavugaga ko uwo musore yari arimo aratebya abandi bakumva ko uwo musore yarengereye.

Uwitwa KNC uyobora igitangazamakuru cya Radio na TV1 yavuze ko bidakwiye ko umunyamakuru yitwara kuriya, yibukije ko minisitiri atari ubonetse wese, ati:”Mu by’ukuri abana b’ubu baranyobeye, ubundi minisitiri aba yarahawe icyubahiro n’Imana, rero natwe tugomba kukimuha, tugomba kwiga kumenya ibyo tubwira buri muntu ku rwego rwe”

Lorenzo yamenyekanye cyane mu byegeranyo bitandukanye mu bitangazamakuru nka Radio 10, RBA, akenshi yakundiwe ijwi rye ryiza n’utuntu turyoshya inkuru ye yashyiraga mu byegeranyo bye by’iminota mike.

Comments are closed.