RCS yavuguruje amakuru yavugaga ko Dr. Christophe KAYUMBA yapfiriye muri Gereza

16,969

Urwego rw’Amagereza mu Rwanda rwanyomoje amakuru y’urupfu rwa mwalimu Dr Kayumba Christophe

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ko Bwana Dr KAYUMBA Christophe yapfiriye muri Gereza, ni amakuru benshi batavuze kimwe, ariko uyu munsi urwego rw’amagereza mu Rwanda RCS rwanyomoje ayo makuru y’urupfu rw’uwo mugabo.

RCS yatangaje ko Dr KAYUMBA CHRISTOPHER ari muzima kandi ko afite ubuzima bwiza. Dr KAYUMBA CHRISTOPHER afungiye muri gereza ya Nyarugenge by’agateganyo nyuma yo gutsindwa urubanza rw’ubujurire umwaka ushize wa 2019. Dr KAYUMBA CHRISTOPHER arashinjwa gusindira mu ruhame no guteza umutekano muke ku kibuga k’indege. Dr KAYUMBA ni impunguke mu itangazamakuru, akaba yari umwarimu mu gashami k’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yakomeje kugaragara kenshi atongana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, yashyize inyandiko kuri Twitter avuga ko polisi y’u Rwanda yakomeje kumugendaho kubera amagambo yavugaga akamwita umusinzi kandi ataba yanyoye. DR KAYUMBA yagaragaye kenshi mu biganiro mpaka anenga ibintu bimwe na bimwe bitagenda neza mu nzego zitandukanye.

Comments are closed.