RDB yatangaje amasaha utubari tugomba gufungiraho

4,245

Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 01 Kanama 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje amasaha ntarengwa ibikorwa by’imyidagaduro, utubari na resitora bizajya bitangira serivisi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Uru rwego, Akamanzi Clare, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, rigaragaza ko resitora, utubari, utubyiniro n’ububiko bwa Liquor bizajya bifunga saa Saba z’igicuku guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bazajya bafunga saa Munani za mu gitondo.

RDB ikomeza ivuga ko serivisi zitangwa n’amahoteli zizakomeza gutangwa ku bantu bazicumbitsemo gusa.

Amaduka acuruza imiti, supermarkets n’inganda bizakomeza gukora ariko hubahirizwa amategeko n’amabwiriza bisanzweho.

Abakora ubucuruzi bw’utubari basabwa kudaha inzoga abakiliya babona ko banyoye bihagije.

Basabwa kandi kutakira abana bari munsi y’imyaka 18, bakazajya babanza kubaza indangamuntu mbere yo gutanga inzoga.

Abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanishwa itegeko rigenga ubukerarugendo Nimero 12/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014.

Comments are closed.