RDC: Ingabo zirinda perezida Tshisekedi zakoze urugendo rwo kumushyigikira

4,810
Kwibuka30

Abasirikare ibihumbi n’ibihumbi ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo biraye mu mihanda ku murwa mukuru Kinshasa, mu rugendo rwo gushyigikira perzida Antoine Félix Tshisekedi, nyuma y’imisi mike havuzwe ibijyanye no kumuhirika ku butegetsi.

Aba basirikare bo mu ishami rishinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’izindi nzego z’igihugu bazengurutse mu mihanda y’i Kinshasa bari ku mirongo miremire, bambaye inkofero zitukura kandi bafite imbunda.

Kwibuka30

Bivugwa ko urugendo nk’uru ari uburyo bwo kwerekana ko igihugu gitekanye kandi ko nta muntu n’umwe wagerageza gutegura umugambi mubi.

Ni urugendo ruteguwe nyuma y’icyumweru umujyanama mukuru wa Perezida Tshisekedi, afashwe agapfungwa azira umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, nk’uko leta y’i Kinshasa ibitangaza.

Bivugwa ko kuwa gatandatu w’icyuweru gishize, François Beya ari kumwe n’abandi basirikare, bashatse guhirika perezida Tshisekedi ku butegetsi, mu gihe Perezida Tshisekedi yari i Addis Ababa mu nama y’umuryango wa Africa yunze ubumwe(AU).

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko impamvu y’uru rugendo itangazwa n’ubutegetsi ari uko abo basirikare bari mu myitozo ngororamubiri.

Comments are closed.